CECAFA Kagame Cup : Maniema yatsinze umukino wa mbere (Amafoto)

Mu mukino wa 2 w’umunsi wa 2 mu itsinda D wabaye kuri uyu wa Gatatu warangiye AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze KMKM yo muri Zanzibar ibitego 2-0.

Muri uyu mukino wayobowe n’umusifuzi w’Umunyarwanda Ruzindana Nsoro, Likwela Denis yafunguye amazamu ku munota wa 50 mbere y’uko Hafid Mohamed Ali yitsinda igitego cya kabiri ku wa 64.

N’ubwo yari yatsinze, Ikipe y’Umutoza Guy Lusadisu yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo Mapumba Katomba yahabwaga ikarita itukura ku munota wa 72, aba umukinnyi wa mbere usohowe mu kibuga muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.

AS Maniema na AS Ports zanganyije amanota atatu mu gihe KMKM yahise isezererwa kuko isigaje umukino umwe izahuramo na Gor Mahia ndetse iramutse iwutsinze imwe mu zisigaye yagira amanota arenze ayo yaba ifite.

Itsinda D rizakina imikino isoza ku Cyumweru, aho Gor Mahia izahura na KMKM saa saba n’igice naho AS Ports ihure na AS Maniema Union guhera saa cyenda n’igice.

CECAFA Kagame Cup irakomeza kuri uyu wa Kane, hasozwa imikino yo mu itsinda A, aho Proline ikina na Green Eagles guhera saa saba n’igice mu gihe APR FC ihura na Heegan FC guhera saa cyenda n’igice.

Habanje kwibukwa abanyamakuru ba Azam TV baheruka kugwa mu mpanuka

11 KMKM FC yabanje mu kibuga

11 AS Maniema yabanje mu kibuga

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo