CECAFA Kagame Cup 2025: APR FC yasezerewe na Al Hilal muri 1/2

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025, mu mukino wa 1/2 wa CECAFA Kagame Cup, ikipe ya APR FC yasezerewe na Al Hilial yo muri Sudani ku bitego 3-1.

Umutoza Abderrahim Taleb yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanzamo, aho Kapiteni Niyomugabo Claude yafashe umwanya wa Bugingo Hakim, Fitina Omborenga agasimbura Lamine Bah na ho Dauda akagarukana umwanya we wari wafashwe na Pacifique mu mukino uheruka.

Al Hilial yatangiranye uduteroshuma tutagize icyo dukora mu minota ya mbere y’umukino, gusa amahirwe akomeye aboneka ku munota wa 27 ubwo Kiwanuka Hakim yasigaga ab’inyuma ba Hilal ariko yaroba umunyezamu, ba myugariro bakitambika bagakiza izamu.

Nyuma y’iminota itanu gusa, Fitina Omborenga yahanahanye neza na Memel Dao, maze uyu musore w’imyaka 21 aterekera umupira mwiza William Togui wahise ashyira mu nshundura zarimo ubusa, hari ku munota wa 32 w’umukino.

APR FC yakomeje guhatana gusa igice cya mbere kirangira ari icyo gitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ikipe yakomeje kwihagararaho gusa birangira Al Hilal yishyuye mu minota ya nyuma y’umukino ubwo Abdelrazig Taha yatsindaga ku munota wa 83, banganya 1-1 bajya mu minota 30.

Mu minota y’inyongera Al Hilal Ombdurman yabonye ibitego bibiri bya Sunday Damilare na Ahmed Salem byatumye itsinda umukino ku bitego 3-1.

APR FC izahatanira umwanya wa 3 ku wa Mbere na KMC yo yakuwemo na Singida Black Stars.

Kuri uwo wa mbere nibwo hanateganyijwe umukino wa nyuma uzahuza Al Hilal na Singida.

Christella na Jasinta usanzwe utuye muri Dar Es Salaam ni bamwe mu bayibaye inyuma kuva iri rushanwa ritangiye

11 Al Hilal yabanje mu kibuga

Igitego cya William Togui ntabwo cyari gihagije

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo