CECAFA Kagame Cup 2019:Gor Mahia yageze muri 1/4 (AMAFOTO)

Gor Mahia FC yo muri Kenya yabaye ikipe ya gatatu ibonye itike ya ¼ muri CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda AS Ports yo muri Djibouti ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda D rikinira i Rubavu.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2019.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Boniface Omondi ku munota wa 70 naho Dennis Owalo atsinda icya kabiri mu minota y’inyongera.

Gor Mahia iri mu zihabwa amahirwe yo kugera kure muri riri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame, yari yatangiye neza, itsinda AS Maniema mu mukino wabaye ku wa Mbere.

Gutsinda uyu mukino byafashije Gor Mahia kugira amanota atandatu ndetse iba ikipe ya gatatu igeze muri ¼ inyuma ya APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda.

Itsinda D rizakina imikino isoza ku Cyumweru, aho Gor Mahia izahura na KMKM saa saba n’igice naho AS Ports ihure na AS Maniema Union guhera saa cyenda n’igice.

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo