Cassa Mbungo André yagizwe umutoza wa AFC Leopards ikinamo Bakame

Umunyarwanda Cassa Mbungo André yamaze kwemezwa n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya nk’umutoza mushya wayo ku masezerano y’umwaka umwe n’igice, ikipe agiye gutoza ikaba isanzwe ikinamo umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.

Cassa asimbuye umutoza w’umunya-Serbia Marko Vasiljevic weguye ku mirimo ye ku Cyumweru gishize nyuma yo kunyagirwa na Bandari FC ibitego 4-1.

Ingwe nk’uko iyi kipe bayita mu gihugu cya Kenya, bari bifuje kugarura umunya-Tanzania Dennis Kitambi kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Bangladesh, ariko ntibumvikana bituma bitabaza uyu mutoza w’umunyarwanda.

Cassa Mbungo wari umaze igihe nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Kiyovu mu Ukwakira 2018 ndetse mu minsi yashize byavugwaga ko ashobora gusimbura Roberto Oliveira muri Rayon Sports, yatangajwe nk’umutoza mushya wa AFC Leopards mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Cassa Mbungo yamaze kugirwa umutoza wa AFC Leopards

AFC Leopards isanzwe ikinamo Bakame

Cassa nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Kiyovu kubera ibirarane by’imishahara

Asimbuye Vasiljevic wari umaze iminsi afite umusaruro muke muri AFC Leopards dore ko yari yabwiwe ko akazi ke kari mu marembera ubwo yatsindwaga na KCB 1-0 mu minsi ishize, byongeye bakanyagirwa na Bandari FC 4-1 mu mpera z’icyumweru gishize. Ingwe ikinamo umunyezamu Bakame wabanje ku ntebe y’abasimbura ku mukino uheruka, barabarizwa ku mwanya wa 15 n’amanota 10 mu mikino 10 bamaze gukina muri shampiyona ya Kenya.

Ababiligi Luc Eymael na Ivan Jacky Minnaert ni bamwe mu batoza bazwi mu Rwanda banyuze muri iyi kipe yo muri Kenya.

Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda guhera mu 2000 nka Rwandatel, As Kigali inshuro ebyiri, Kiyovu Sports inshuro ebyiri, Sec Academy, Police FC , Sunrise FC ndetse yagiye yitabazwa no mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo