Casanova FC yizihije imyaka 10, biyemeza gushinga ’Academie’ ikomeye (AMAFOTO)

Ikipe ya Casanova FC yizihije isabukuru y’imyaka imaze ishinzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019.

Casanova fc ni ikipe yatangijwe n’abantu bigeze gukina umupira w’amaguru mu byiciro bitandukanye haba mu cyiciro cya mbere cyangwa cya kabiri ariko batabashije gukomeza gukina nk’ababigize umwuga ku mpamvu zitandukanye zirimo amashuri, akazi n’ibindi.

Ni ikipe yizihizaga isabukuru y’imyaka 10 kuko yatangiye mu mwaka wa 2009. Yatangiye ari abantu bake ariko abantu bagiye biyongera kuko nubwo ari ikipe ihuzwa ahanini n’umupira w’amaguru, bahuzwa nanone n’imibanire myiza ibaranga kuko bamenya ufite ibyago, ibirori, ... Kandi bakabigira ibyabo ndetse bagafatanya mu kuruhuka no kugirana inama.

Casanova yatangiye ikinira ku kibuga cyahoze i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, iza no gukinira kuri kibuga cya ferwafa.

Mike Habinshuti, Perezida wa Casanova yatangarije Rwandamagazine.com ko bishimira ko bamaze iyi myaka ariko ngo ubu intego bihaye ni ukubyutsa ikipe y’abana y’umupira w’amaguru bari baratangije ariko ikaza gucika intege.

Ati " N’ubwo dukina umupira nakwita uwo ku cyumweru ariko duharanira iteka gushyira itafari ryacu ku iterambere ry’umupira w’amaguru. Twishimiye iyi myaka tumaze ariko twiha n’intego yo kubutsa ishuri ry’umupira w’amaguru twari twatangije ricika intege kubera imbogamizi zo kubura ikibuga."

Yunzemo ati " Turateganya kuriha umurongo uhamye kuburyo izaba ari academie ikomeye ikajya ivamo abana bafite impano bazakina nk’ababigize umwuga mu Rwanda no hanze yarwo."

Casanova isanzwe ifite ubuzima gatozi . Iyi kipe kandi irangwa n’ibikorwa by’urukundo birimo no gufasha abatishoboye kandi ikagira igikorwa ngarukamwaka cyo kwifatanya n’abanyarwanda bose mu kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994,aho bifatanya n’abarokotse, bagasura inzibutso n’ibindi.

Hagati hari Habinshuti Mike, umuyobozi wa Casanova FC

Jado Max ukorera Kiss FM ni umwe mu banyamuryango ba Casanova FC

Muri uyu muhango, hatanzwe ’Certificate’ y’ishimwe ku bantu bagize uruhare runini mu kubaka Casanova mu myaka 10 imaze

Mukuru wa Rutanga, Ntarengwa Aimable usanzwe ari na Team Manager w’Isonga FA ni umwe mu bashimiwe

Mike Habinshuti na we yahawe ’Certificate’ n’uwari uhagarariye Gorilla FC iri mu zashimiwe mu makipe yabaye hafi Casanova FC mu ivuka ryayo ndetse no mu yindi myaka imaze

Ababaye abayobozi ba Casanova kuva yashingwa

Komite ya Casanova FC....Uhereye i bumoso hari Tuyisenge Jean Bosco, umunyamabanga wa Casanova, Ngabirame Gabriel ushinzwe umutungo, Sheja Didier, Visi Perezida wa na Mike Habinshuti, Perezida wa Casanova

Mike Habinshuti ati " Twiteguye gushyira itafari ryacu ku iterambere ry’umupira w’amaguru binyuze mu kuzamura impano z’abakiri bato"

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo