Bukuru Christophe ukina mu kibuga hagati yamaze gusinya muri Rayon Sports avuye muri Mukura VS.
Bukuru yavutse tariki 8 Kanama 1996. Yakuriye muri Vitalo avuye muri Centre yitwa La Pepiniere. Nyuma yerekeje muri LLB Academique. Mu Rwanda yabanje gukina muri Sec Academy ayivamo akinira Rwamagana FC. Nyuma yaho yerekeje muri Mukura VS yari amazemo imyaka 2. Yari yaramaze kurangiza amasezerano ye na Mukura VS.
Bukuru Christophe yasinye imyaka 2 muri Rayon Sports. Akina mu kibuga hagati kuri numero 8 cyangwa inyuma ya ba rutahizamu aho bakunda kwita ku 10. Akina nk’umunyarwanda.
Yatangarije Rwandamagazine.com ko yishimiye cyane kujya muri Rayon Sports. Ngo ni ikipe nziza.
Ati " Nabyakiriye neza. Rayon Sports ni ikipe nziza. Nzayifasha muri byinshi. Ndashimira abayobozi bose ba Mukura n’abanyamuryango bose ukuntu twabanye mu myaka 2 ishize. "
Bukuru Christophe asinya amasezerano muri Rayon Sports
Bukuru hamwe na Ibra ukurikirana inyungu ze..Ibra ninawe wazanye Bon Fils Caleb muri Rayon Sports















Valens NDAMIRA
Tumuhayikaze!
rwashumba hamimu
abagira iyo bajya baragenda.
EJIDE RUSIZI
tumuhaye ikaze muri gikundiroyacu!
######
Nibakomeze batuzanire barutahizamu oh gikundiro oyeeeee
######
turamwishimiye,nazenawatangumusanzuwe
Sibom ana Damascene
Dushimiye abayobozi bacu barikubikora neza
######
Turamwishimiye Arakaza Neza!