Bukuru Christophe yapfushije se

Bukuru Christophe umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira muri APR FC yapfushije se umubyara, Rwabarinda Omar wazize uburwayi.

Rwabarinda Omar yatabarutse kuri iki Cyumweru Tariki 13 Nzeri 2020 afite imyaka 77.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine, Bukuru yadutangarije ko se yari amaze iminsi arwaye.

Bubinyujije ku rubuga rwa APR FC , Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bukaba bwihanganishije Bukuru Christophe nyuma yo kubura umubyeyi we.

Atabarutse yaremeje ko umwana we atari umunyamahanga

Muri Gashyantare 2020 nibwo se wa Bukuru yari yanyomoke amakuru yavugaga ko umuhungu we ari umunyamahanga ndetse ninabwo yahamije ko Bukuru atigeze akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba ku rugamba.

Icyo gihe Bukuru yahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi , ashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 28 b’Amavubi yitegura imikino ibiri ya gishuti mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare harimo uwahuje Amavubi na Cameroon i Yaounde Tariki ya 24 ndetse n’uwayahuje na Congo Brazaville i Kigali Tariki ya 28 Gashyantare.

N’ubwo yahamagawe mu bakinnyi 28 ntiyagaragaye ku rutonde ngakuka rw’abakinnyi 26 umutoza Mashami Vincent yahagurukanye n’abo berekeza muri Cameroon mu mukino wa gicuti, byaje kuba intandaro yo kuvuga ko Bukuru Christophe yaba yasizwe kubera ko ari umunyamahanga ari nabyo byatumye Rwabarinda Omar, se umubyara ahakana aya makuru.

Rwabarinda Omar, se wa Bukuru, atabarutse afite imyaka 77

Se wa Bukuru yatangaje ko kuba umwana we yaravukiye i Burundi byatewe n’uko yahunze muri 1959.

Yagize ati " Nitwa Rwabarinda Omar ni njye se wa Bukuru Christophe nahungiye i Burundi muri 1959 ari naho nashakiye umufasha ndetse ni naho uyu Bukuru yavukiye aba ari naho atangirira gukina umupira agenda azamukira mu makipe atandukanye y’aho nka LLB na Vital’o avayo aza gukina mu Rwanda.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko Bukuru yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi akamubuza gukinira Intamba kuko ngo agomba gukinira igihugu cyamubyaye.

Ati " Ndibuka Bukuru yigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cy’u Burundi bari bagiye gukina na Senegal, icyo gihe naramubujije mubwira ko atagomba gukira u Burundi ahubwo ko agomba gukinira u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye."

Bukuru Christophe w’imyaka 23, ni umukinnyi umaze igihe kinini muri Shampiyona y’u Rwanda, yazamukiye mu cyiciro cya kabiri muri SEC accademy yagezemo mu mwaka wa 2015, nyuma yaje gukomereza muri Rwamagana City nabwo mu cyiciro cya kabiri aza gukomereza muri Mukura VS yamazemo imyaka ibiri yerekeza muri Rayon Sports yakiniye umwaka umwe ari naho yavuye aza muri APR FC nyuma ya shampiyona ya 2018-19.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo