Breaking news :Ikibuga cya Bugesera FC cyahagaritswe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamaze guhagarika ikibuga ikipe ya Bugesera FC yakiriragaho imikino ya Shampiyona nyuma y’uko Stade yayo ikiri kubakwa. FERWAFA niyo izajya igena aho iyi kipe izajya yakirira imikino yayo.

Ibi bikubiye mu ibaruwa FERWAFA yandikiye iyi kipe kuri uyu wa 1 Werurwe 2019. Iki kibuga cyahagaritswe guhera kuri uyu wa 2 Werurwe 2019.

Muri iyo baruwa FERWAFA itangaza ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mikino ibiri yasubitswe bigatuma amakipe yari kuhakinira atakaza amafaranga menshi ku bijyanye n’amacumbi ndetse no kuba umuterankunga wa shampiyona Azam TV wandikiye Ferwafa avuga Ko uburyo ikibuga giteye bitaborohera gufata amashusho.

FERWAFA ishingiye no ku mwanzuro wafashwe na komite nyobozi ya Ferwafa, tariki ya 28 Gashyantare 2019, yavuze Ko imikino yose ya Bugesera yajya ibera i Kigali, Ferwafa ikazajya igena ikibuga iberaho.

Bugesera FC yari isigaye yakirira imikino yayo ku kibuga giherereye mu Murenge wa Nyamata haruguru y’isoko kuko Stade yayo itaramara kuzura.

Mu mukino w’umunsi wa 18 Bugesera FC yakiniye kuri iki kibuga cyahagaritswe, yahatsindiwe 3-0 na Mukura VS kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Werurwe 2019.

Ku munsi wa 19 , Bugesera FC izasura Sunrise FC tariki 5 Weruwe 2019. Umukino wayo wo mu rugo izakirira bwa mbere ikinira i Kigali ni uwo izahuramo na Rayon Sports tariki 8 Werurwe 2019.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Bugesera FC iyimenyesha ko ikibuga cyayo cyahagaritswe

Ikibuga cya Bugesera FC cyamaze guhagarikwa

Iki kibuga kiri haruguru y’isoko ku buryo hari igihe bateraga imipira ikarigwamo

Tariki 28 Mutarama 2019 ubwo Rwandamagazine.com iheruka gufotora aho imirimo yo kubaka Stade ya Bugesera igeze

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Mompa

    Guhagarika ikibuga cya Bugesera ni byiza ariko na none, federation ntiyibagirwe stade Mabati ndetse na Nyakarambi na stade ya Gicumbi yenda kugwa.

    - 2/03/2019 - 19:26
Tanga Igitekerezo