Bola Lobota wifuzwaga na Rayon Sports yasinyiye Gasogi United

Bola Lobota Emmanuel , rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yamaze gusinyira ikipe ya Gasogi United imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi yasinyiye iwabo mu gihugu cya Congo , atangazwa na Gasogi United kuri uyu Kabiri tariki 23 Kamena 2020 ibijyujije ku rubuga rwayo twa Twitter.

Mu itangazo yashyize hanze, Gasogi United yanditse iti " Birabaye,birabaye Intercontinental ballistic missile with nuclear warhead akaba ari Bola Lobota Emmanuel rutahizamu mpuzamahanga ukinira ikipe y’igihugu ya #DRC yamaze gusinyira ikipe ya
@gasogiunited
"

Uyu mukinnyi wifuzwaga cyane na Rayon Sports yakiniraga Association Sportive Maniema Union (AS Maniema) nayo yari yaramutije muri AS Vita Club. Bivugwa ko yerekeje muri Gasogi United bigizwemo uruhare cyane na Guy Bukasa utoza iyi kipe ya Gasogi United ariko akaba n’umutoza mu ikipe y’igihugu ya Congo ndetse akaba yari yaranamutoje muri AS Nyuki.

Umwaka ushize nibwo uyu mukinnyi yari yifujwe na Rayon Sports ndetse baranamushima ariko baza kunaniranwa ku mafaranga kuko yacaga Rayon Sports ibihumbi makumyabiri by’Amadorali (20.000 $), Rayon Sports ivuga ko itayabona, asubira iwabo gukinira ikipe ya Maniema yagiyemo avuyemo muri AS Nyuki. Muri iki igihe cy’igura n’igurisha, bivugwa ko Rayon Sports yifuzaga kumuha Miliyoni 12 akayikinira imyaka ibiri.

Nyuma yo kumusinyisha, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) , umuyobozi wa Gasogi United yavuze ko bakoze akazi gakomeye ko kumusinyisha kuko ngo ari umukinnyi uzi aho izamu riri, wagutsindira aho ariho hose, uzi gutera imipira y’ imiterekano ndetse ntiyatinye no kumugereranya n’igisasu cya kirimbuzi cyambukiranya imigabane (Intercontinental ballistic missile with nuclear warhead). Yavuze ko amakipe bazahura umwaka utaha akwiriye kugira ubwoba.

Iyi kipe ya Gasogi kandi mu minsi ishize yari yasinyishije myugariro Herve Beya Beya nawe ukomoka muri Congo, bakaba biyongera ku bandi bakinnyi iyi kipe yasinyishije barimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura VS, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi Fc, Bugingo Hakim Wakiniraga Rwamagana City n’umunyezamu Mfashingabo Didier wari umunyezamu wa Etoile del’Est.

Lobota ni umwe mu bakinnyi bari barashimwe na Robertinho ubwo yari agitoza Rayon Sports

Ni umukinnyi w’ikipe ya Congo

REBA HANO UKO KNC YAVUZE IMYATO BOLA LOBOTA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo