Nyuma y’uko Sibomana Patrick asinye imyaka 3 mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus, agatangira no kubona umwanya wo gukina abanzamo, yavunikiye mu mukino wa 2 imvune ikomeye izatuma amara amezi 2 adakina.
Sibomana yavunitse ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2017 mu mukino ikipe ye yakinaga na Dinamo Brest . Ni umukino amakipe yombi yanganyijemo ibitego 2.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Sibomana Patrick yatangaje ko abaganga bamaze kumubwira ko azamara amezi 2 adakina.
Ati " Nagiye gucenga umukinnyi, arantega , ankandagira ku kirenge, igufa ricikamo kabiri...Numvaga ari ibintu byoroheje, coup franc barayitera inavamo igitego, tujya kwishimira igitego ariko hashize akanya gato numva birakomeye mpita mvamo."
" ...Nyuma yo guca mu cyuma, abaganga bambwiye ko ngomba kumara amezi 2 ntakina, nyuma nkazatangira gukora imyitozo yoroheje…. Ni imvune ikomeye ariko Nizeye ko Imana izamba hafi muri ibi bihe ndimo kuko biba bigoye gutangirana imvune nkiyi mu ikipe yawe nshya. "
Patrick avuga ko nyuma y’umukino umutoza we yamuhumurije akamubwira ko ari ibintu bisanzwe bibaho kuvunika mu kibuga, ndetse amwufuriza gukira.
Yagize ati " Yambajije niba nkunda kuvunika, mubwira ko aribwo bwa mbere mvunitse muri ubwo buryo...yarampumurije ambwira ko nkiri muto, ko nzakora byinshi imbere kandi nkaba nari natangiye neza imikino ibanza, ananyifuriza gukira vuba."
Nyuma y’umunsi wa 19 wa shampiyona, iyi kipe ya Sibomana Patrick ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 44 ikurikiwe na Dinamo Minsk ifite 43 naho BATE Borisov isanzwe izwi cyane kuko ikina amarushanwa akomeye ku mugabane w’u Burayi yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 39.
Tariki 4 Kanama 2017 nibwo Sibomana Patrick bakunda kwita Pappy yasinye amasezerano yo gukinira Shakhtyor Soligorsk imyaka itatu nk’umukinnyi wayo utaha izamu aciye ku ruhande rw’ibumoso.
Tariki 13 Kanama 2017 nibwo yari yakinnye umukino ubanza ubwo ikipe ye yatsindaga ibitego iya FC Minsk 3-0. Ni umukino yabanjemo aranawurangiza.

Sibomana Patrick yari yabanje muri uyu mukino

Yavunitse agiye gucenga umukinnyi
Uku niko imvune ye imeze nyuma yo guca mu cyuma
/B_ART_COM>