Azam TV yareze Mukura VS

Nyuma y’uko Azam TV Rwanda inanijwe gucishaho umupira wa Total CAF Confederation Cup wahuje Mukura VS na Free State yo muri Afurika y’Epfo, kuri ubu Azam TV yamaze kurega iyi kipe muri FERWAFA.

Umukino wo kwishyura wahuje amakipe yombi wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukuboza 2018. Ni umukino Mukura VS yasezereyemo Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu ijonjora ry’ibanze iyitsinze igitego 1-0 cya myugariro David Nshimirimana ku munota wa 54 , ihita ikomeza mu kindi cyiciro izahuramo na Al Hilal Ubbeid .

Azam TV yari yamenyesheje abayikurikirana ko iri bwerekane uwo mukino. Mbere y’isaha ngo umukino ube nibwo hatangiye gucicikana itangazo rya Azam TV ryisegura ko batakibashije gucishaho umupira ku mpamvu bavugaga ko zitabaturutseho.

Kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018 nibwo Azam TV yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru. Muri iri tangazo , Azam TV itangaza ko yari yabonye uburenganzira bwo kwerekana uwo mukino tariki 28 Ugushyingo 2018 ibuhawe na Nizeyimana Olivier, umuyobozi wa Mukura VS.

Ubwo abakozi ba Azam TV bageraga ku kibuga kuri uyu wa Gatatu, ngo babwiwe na Nayandi Abraham, Visi Perezida wa Mukura VS ko hari ibyo Azam TV igomba kwishyura kugira ngo iwucisheho. Habaye ibiganiro ariko Mukura VS iza kwemera ko wakwerekanwa igihe cyarenze kuko Azam TV itangaza ko ngo Mukura VS yabyemeye ku isaha ya saa cyenda. Ni ibintu Azam TV itangaza ko bitari kuborohera guhita bawucishaho.

Azam TV yaregeye Ishyirahamwe ry’umupira nw’amaguru mu Rwanda, FERWAFA isaba ko yakwishyurwa iby’igihombo yatejwe yitegura uwo mukino ndetse no kuba yarangirijwe izina ryayo. Azam TV yasabye FERWAFA gukurikirana Mukura VS nk’umunyamuryango wayo.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Mukura VS ku murongo wa Telefone ariko ntibyadukundira. Igihe cyose yafata telefone twabagezaho aho ubuyobozi bw’iyi kipe buhagaze kuri iki kibazo.

Kuba yari yamamaje umupira ariko ikananizwa kuwunyuzaho, Azam TV ivuga ko byangije isura yayo bityo ngo Mukura VS ikwiriye kubiryozwa

Itangazo Azam TV yatanze yisegura ku bafatabuguzi bayo

Itangazo rya Azam Rwanda yageneye abanyamakuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo