Athlétisme: APR yegukanye igikombe, habura ugira ibihe bimwemerera gukina shampiyona y’Isi

Irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda (RAF) ryabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro, ryasize nta munyarwanda ugize ibihe bimwemerera kuzitabira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru izabera muri Qatar muri uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo abahungu n’abakobwa basiganwe mu byiciro bitandukanye, haba muri muri metero 100, 200m, 400m, 800m, 1,500m, 3,000m, 5,000m n’ibihumbi 10,000m hashakishawa itike y’iyi mikino izabera muri Qatar guhera tariki ya 27 Nzeli kugeza tariki ya 6 Ukwakira 2019 ku bakuru ndetse na shampiyona ya Afurika ku bakiri bato.

Hitimana Noël ukinira APR ni we wegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa metero 10,000 akoresheje iminota 29 n’amasegonda 29 (29’29”42’’’) aza imbere ya Hakizimana John bakinana muri APR, we wakoresheje 29’30”54’’’.

Aba bombi bakaba batashoboye kugeza ku bihe bibemerera kuba bakwitabira imikino ya shamiyona y’Isi kuko batakoresheje munsi y’iminota 28, ariko bakaba bashobora kwitabira andi marushanwa abera ahandi, bakageragerezayo amahirwe.

Mu gusiganwa muri metero ibihumbi 5,000 mu bagore, Niyirora Primitive wa NAS Club yabaye uwa mbere akoresheje iminota 18’16’’59’’’, akurikirwa na Marthe Yankurije wa APR wakoresheje iminota 18’25’’05’’’. Mu bagabo, Dushimirimana Gilbert wa APR yabaye uwa mbere akoresheje iminota 14’19’’00’’ akurikirwa na Rubayita Siragi wa NAS wakoresheje iminota 14’21’’11’’’.

Muri metero 3000, Uwitonze Claire wa Rwamagana yabaye uwa mbere mu bagore, akurikirwa na Niyonshuti Carine wa Sina.

Muri Metero 1500, Mu bagore, Musabyimana Adeline yabaye uwa mbere, akurikirwa na Mutuyimana Epiphanie.

Muri Metero 800 mu bagabo, Nimubona Yves wa APR yabaye uwa mbere, Safari Emmanuel wa Police aba uwa kabiri mu gihe mu bagore; Ishimwe Alice wa Nyamasheke yabaye uwa mbere naho Musabyimana Adeline wa APR aba uwa kabiri.

Muri metero 400, mu bagabo, Abayisenge Elyse wa Police yabaye uwa mbere, Turikunyiko Eric wa Rutsiro aba uwa kabiri. Mu bagore uwa mbere yabaye Nyiraneza Joselyne wa Police AC, Ingabire Sifa wa Rwamagana aba uwa kabiri.

Muri metero 200, mu bagabo, Dukeshimana Patient wa SINA yabaye uwa mbere akurikirwa na Niyirera Djamali wa VJN, mu bagore Niyonkuru Marthe wa Gicumbi TVET aza imbere ya Nyiraneza Joselyne wa Police AC.

Muri metero 100, mu bagabo, Dukeshimana Patient wa Nyamasheke yabaye uwa mbere, akurikirwa na Niyirera Djamali wa VJN mu gihe mu bagore; Niyonkuru Marthe wa Gicumbi TVET yabaye uwa mbere agakurkirwa na Nyiraneza Joselyne.

Aba na bagenzi babo bo mu bindi byiciro babuze itike yo kwitabira aya marushanwa mpuzamahanga ariko biyemeza gukomeza kwitabira amarushanwa menshi ngo kuko ni ibisanzwe ko kubonera itike mu Rwanda bitabahira.

Muri aya masiganwa kandi, Uwitonze Claire w’imyaka 13, wavuye mu ikipe y’i Rwamagana, ashobora kubona amahirwe yo kujya kwiga no kwitoreza mu Buyapani abifashijwemo n’abari baje gushaka abana bakiri bato (U-16) bafite impano yo gusiganwa ku maguru, ni nyuma y’uko akoresheje iminota 10’ 21”84”’ mu gusiganwa metero 3000.

Perezida w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru mu Rwanda; Mubiligi Fidele yavuze ko iri rushanwa ryagenze, avuga ko hari uburyo bazafasha abakinnyi b’abanyarwanda kuba babona ibihe bizatuma bitabira aya marushanwa mpuzamahanga.

Yagize ati:“Amarushanwa yagenze neza kuko yitabiriwe n’abantu benshi, ari abashaka minima ya shampiyona y’isi ku bakuru na shampiyona ya Afurika ku bana, yitabiriwe n’abakinnyi benshi. Mu mikino ngororamubiri, ushobora gushaka minima uyu munsi bikanga kandi uri umukinnyi mwiza bitewe n’uko umukinnyi yaramutse cyangwa ibihe yari arimo ariko iyo tuzi ubushobozi bw’umukinnyi twegera ikipe akinira, dutekereza uburyo yabona amahirwe akaba yabona ibyo bihe.”

Mu rwego rw’amakipe, Ikipe y’ishuri rya Gicumbi niyo yatwaye igikombe mu bagore, iya mbere mu bagabo iba APR iba ari nayo yegukana igikombe muri rusange hateranyijwe imidari yabonetse muri rusange mu bagabo no mu bagore.

Hakizimana John na Noel Hitimana basiganwe muri metero 10,000

Abayapani baribaje kureba abana bakiri bato bafite impano yo gusiganwa ku maguru

Marthe areba ibihe yakoresheje

Hasiganwe ibyiciro bitandukanye

Claire ashobora guhabwa Bourse yo kujya kwiga mu Buyapani

Perezida wa RAF Mubiligi Fidele avuga ko bazafasha abakinnyi b’abanyarwanda gukomeza gushaka minima zatuma bakina amarushanwa mpuzamahanga

APR yegukanye igikombe mu bagabo, aba arinayo itwara igikombe muri rusange

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo