AS Kigali yirukanye Abagande bayitozaga, iha akazi Casa Mbungo André

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwafashe icyemezo cyo gutandukana n’abatoza b’Abagande, Mike Hilary Mutebi na Jackson Mayanja wari umwungirije, kubera umusaruro muke, ibasimbuza Umunyarwanda Casa Mbungo André.

AS Kigali yafashe iki cyemezo nyuma y’uko yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 ku wa Gatandatu, bituma itakaza umwanya wa kane muri Shampiyona.

Umunyarwanda Casa Mbungo André ni we wahawe gutoza imikino isigaye muri Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye ndetse akazatoza umwaka w’imikino utaha.

Uyu mutoza watangiye akazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yakoresheje imyitozo ya mbere hitegurwa umukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro aho AS Kigali izahura na Gasogi United ku wa Kabiri.

Casa Mbungo André amaze gutoza amakipe menshi mu Rwanda: Yamenyekanye ari mu ikipe y’abato ya APR FC hagati ya 1998 na 2000 mbere yo gutoza Rwandatel. Yatoje kandi AS Kigali kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2007.

Mu 2007 kugeza mu 2008 Mbungo yatozaga Kiyovu Sports (yanatoje 2017-2019). Mu 2009 kugeza 2011 yatozaga SEC Academy, mu mwaka wa 2011 kugera 2014 yatozaga As Kigali ayihesha n’igikombe cy’Amahoro.

Hagati ya 2015 na 2017 yagarutse muri Police FC yanyuzemo mbere yo kujya muri SEC, na yo ayihesha igikombe cy’Amahoro n’irushanwa ry’Agaciro mu gihe mbere yo gusubira muri Kiyovu Sports mu 2017. Yatoje kandi Sunrise FC, Rayon Sports na Gasogi United.

Yaherukaga muri Kenya aho yari yagizwe umutoza wa Bandari FC mu ntangiriro za 2021, ayitoza umwaka umwe kugeza ubwo impande zombi zatandukanaga muri Gashyantare uyu mwaka.

Mike Hilary Mutebi watozaga AS Kigali yeretswe umuryango kubera umusaruro muke

Jackson Mayanja wari wungirije (iburyo) na we yirukanywe

Casa Mbungo yarebye umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali ku wa Gatandatu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo