Aryoha asubiwemo:Amafoto 400 utabonye APR FC itwara Super Cup inyagiye Rayon Sports

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Mutarama 2026, ikipe ya Rayon Sports yanyagiwe na APR FC iyitsinda ibitego 4-1 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi Super Cup.

Uyu mukino uhuza ikipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro, wari kuba muri Kanama mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/26 utangira ariko FERWAFA iwimurira muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kugorwa no kubona aho iwushyira.

Umukino wabanje ni uwa Super cup y’abagore wahuje Rayon Sports y’abagore n’Indahangarwa WFC. Muri uyu mukino, Rayon Sports WFC yanyagiye Indahangarwa 4-0 byatsinzwe na Mukagatete Emelyne, Eyeang Nguema Coralie Odette Elsie, Ukwinkunda Jeannette bahimba Jiji na Niyonshuti Emerance.

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry yabanje mu kibuga abakinnyi bashya bose uko ari batandatu. Abo ni Kwizera Olivier, Yannick Bangala Litombo, Ramazani Tshimanga Tshilembi, Ben Aziz Dao, Pizzalo Kitoko na Bienvenu.

William Togui ku munota niwe wafunguye amazamu ku munota wa 19 ku mupira Kwizera Olivier yananiwe gufata ngo akomeze, Togui ahita awerekeza mu izamu. Ku munota wa 43,Ronald Ssekiganda yatsinze igitego cya Kabiri cya APR FC , igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Ku munota wa 58, Rayon Sports yasimbuje Serumogo Ally na Sindi Paul Jésus basimburwa na Habimana Yves na Nshimiyimana Emmanuel bahimba Kabange.
APR FC nayo yakoze impinduka ikuramo Memel Dao asimburwa na Ruboneka Bosco.
Ku munota wa Dauda Yussif yatsinze igitego cyiza akuye umupira hagati mu kibuga, acenga ba myugariro. Dauda wanitwaye neza cyane muri uyu mukino, yari yagoye cyane ikipe ya Rayon Sports.

Ku ruhande rwa APR FC, Mugisha Gilbert na William Togui, basimbuwe na Mamadou Sy na Denis Omedi.

Mu minota 5 ya nyuma y’ingoera, Ndikumana Assouman yatsindiye Rayon Sports igitego cy’impozamarira ku munota wa 93.

Ku munota wa 95 , Ruboneka Bosco yinjiye mu rubuga rw’amahina, acenga umunyezamu Kwizera Olivier waje kugwa hasi, ahindura umupira usanga Mamadou Sy awushyira mu izamu ririmo ubusa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo