ARYOHA ASUBIWEMO:Amafoto 300 utabonye hasozwa ’Liberation Cup’, Rep. Guard ikegukana ibikombe 2

Ikipe y’Abasikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yegukanye Igikombe cy’Irushanwa rya Liberation Cup itsinze iy’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kamena 2024

Uyu mukino wabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, wari witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse.

Umuyobozi wa Rep.Guard Rwanda, Maj. Gen. Willy Rwagasana n’Umuhungu wa Perezida Kagame, Capt. Ian Kagame ni bamwe mu bakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Republican Guard yatozwaga na Hitimana Thierry, ndetse Afande Ian we yakinnye umukino wose naho Maj.Gen Willy Rwagasana akina igice cya mbere.

Muri uyu mukino wasifuwe n’abasifuzi mpuzamahanga barangajwe imbere na Uwikunda Samuel, BMTC Nasho ni yo yatangiye isatira ariko ubwugarizi bwa Republican Guard bwarimo Ian Kagame na Ishimwe Cedrick bugahagarara neza.

Capt Ian Kagame ni we wasigaranye igitambaro cya Kapiteni wa RG ubwo Maj.Gen. Willy Rwagasana yari amaze gusimburwa na Shema Mike ndetse igice cya mbere cyarangiye aba basirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu bafite igitego 1-0 cyinjijwe na Shema mu minota y’inyongera.

Igice cya kabiri cyihariwe cyane na Republican Guard mu buryo bwo gusatira izamu kuko yakibonyemo ibindi bitego bibiri birimo icyo ku munota wa 56 cyinjijwe na Shyaka James ku mupira wari uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina ndetse n’icyo ku munota wa 69 cyatsinzwe na Shema Mike.

BMTC Nasho yabonye uburyo butandukanye bwari kuyifasha kugabanya ikinyuranyo ariko abarimo Mugwaneza Simon, Nshimiyimana Salimini na Basarike Gilbert ntibabasha kububyaza umusaruro.

Iminota 90 yarangiye ari ibitego 3-0, Republican Guard yisubiza iki gikombe yanatwaye ubwo iri rushanwa ryakinwaga bwa mbere mu 2023.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 15 Mata aho ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30, ryakinwe mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Handball, Kumasha n’Imikino Ngororamubiri.

Republican Guard yegukanye igikombe muri Volleyball nyuma yo gutsinda BMTC Nasho ku mukino wa nyuma.

Muri Basketball, iyatwaye igikombe ni Rwanda Military Academy Gako, iyabaye iya mbere mu Netball ni Rwanda Air Force naho iyabaye iya mbere mu Mikino Ngororamubiri ni General Headquarters.

Ikipe ya mbere mu Kumasha ni BMTC Nasho naho iyabaye iya mbere muri Handball ni Rwanda Military Academy Gako.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko iyi mikino igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo no gukorera hamwe, yari gusozwa tariki ya 3 Nyakanga, umunsi umwe mbere y’Umunsi wo Kwibohora ariko yigijwe imbere kubera gahunda zirimo Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda yashimiye amakipe yitwaye neza, ashishikariza abasirikare gukomeza gukora siporo kuko ifasha byinshi mu buzima busanzwe no mu kazi ka buri munsi.

Umuyobozi wa Rep.Guard Rwanda, Maj. Gen. Willy Rwagasana n’Umuhungu wa Perezida Kagame, Capt. Ian Kagame bishyushya mbere y’umukino

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga

Uwambaye ingofero ni Maj. Marcel wakiniye ikipe ya Rep. Guard, akayibera kapiteni ndetse n’umutoza

Afande Ian Kagame yagaragaje ko ari umuhanga mu kugarira izamu ndetse umukino warangiye nta mukinnyi wa Nasho ubashije kwinjiza igitego mu izamu ryari ririnzwe na Murenzi

Gasana, umutoza wungirije wa Rep. Guard Rwanda

Mu minota igera kuri 44 yamaze mu kibuga, Umuyobozi wa Rep.Guard Rwanda, Maj. Gen. Willy Rwagasana yakinnye asatira izamu

Avuye mu kibuga, Maj. Gen Willy Rwagasana yasigiye igitambaro cya capitaine Capt. Ian Kagame wakinnye umukino wose