ARYOHA asubiwemo:AMAFOTO 300 utabonye APR FC itsinda Rayon Sports 3-0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, APR FC yatsinze Rayon Sports3-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Rwanda 2025-2026 wabereye kuri Stade Amahoro .

Ni umukino watangiye abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahuzagurika cyane, ibi byatumaga abakinnyi APR FC igira ubwisanzure cyane cyane hagati mu kibuga hari harangajwe imbere n’umugande Ronald Ssekiganda , Dauda Yussif Seif na Ruboneka Jean Bosco wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.

Uku guhuzagurika ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports kwakomereje ku bakinnyi bakinaga bugarira Ku mpande, barimo Kapiteni Serumogo Ally na Musore Prince wakinaga Ku ruhande rw’ibumoso,

Umugande Ronald Sekiganda yafunguye amazamu ku munota wa 26 kuri koroneri yari itewe neza na Ruboneka Jean Bosco maze nyuma y’iminota 11 gusa Ku munota wa 37, Ikipe ya APR FC ibona igitego cya Kabiri Ku ishoti rikomeye ryatewe n’umugande Hakim Kiwanuka, umunyezamu wa Rayon Sports Pavel Ndzila agerageje kurikuramo , usanga rutahizamu wa APR FC ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire William Togui Mel ahagaze neza itsinda igitego cya Kabiri. Igice cya mbere kirangira Ari ibitego 2-0 bya APR FC .

Mu gice cya Kabiri ikipe ya Rayon Sports yatangiranye impinduka eshatu, mu bwugarizi bwayo havuyemo Serumogo Ally wari wagize ikibazo ku mutwe, asimburwa na Rushema Chriss, winjiyemo akina mu mutima w’ubwugarizi, ibi byatumye Nshimiyimana Emmanuel batazira Kabange ahita ajya gukina Ku ruhande rw’iburyo yugarira, abandi binjiyemo barimo Harerima Abderaziz na Tony Kitoga , Basimbuye Habimana Yves na Niyonzima Olivier Seif.

Mu mpera z’umukino ku munota wa 93 , myugariro wa Rushema Chris yakoze ikosa rikomeye asubiza umupira inyuma Ku munyezamu , uhita uba mugufi usanga rutahizamu wa APR FC wari winjiyemo asimbura ari wenyine ahita atsinda igitego cya gatatu cya APR FC, birangira iyi kipe y’ingabo yegukanye amanota atatu .

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC kugira amanota 11 mu mikino itanu ya shampiyona ariko ikaba ifite ibirarane 2 mu gihe Rayon Sports yagumanye amanota 13.

Abakinnyi b’ikipe ya Rep. Guard y’umupira w’amaguru ndetse na Volleyball bari baje gushyigikira APR FC

Munana, umufana uheruka kuva muri Rayon Sports yerekeza muri APR FC aho yavuze ko agiye gushakira ibyishimo

Hagati hari Maxime, Visi Perezida wa mbere w’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi naho i buryo ni Rukaka Steven ukuriye abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Pierre yishimira igitego cya 2 cyatsinzwe na Togui

DJ Crush niwe wasusurutsaga abaje kureba uyu mukino

Thadee uyobora Rayon Sports,...aha umenya yari abonye ko kwishyura 2 bitagikunze atazi ko n’icya 3 kiri mu nzira

Ni uku Pavel yacenzwe ku gitego cya 3

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo