Aryoha asubiwemo:Amafoto 200 utabonye abafana ba Arsenal bishimira igikombe

Kuri iki cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026 nibwo abafana ba Arsenal bishimiye igikombe cya Shampiyona ikipe yabo yegukanye, bakorera ibirori muri Kigali Universe byanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga , Amb. Nduhungirehe Olivier.

Mbere yo gukurikirana umuhango wo gushyikiriza igikombe cy’ikipe yabo mu Bwongereza, bakurikiye umukino w’Umunsi wa 38 wa Shampiyona y’u Bwongereza wari wayihuje na Crystal Palace, unarangira bafite intsinzi y’ibitego 2-1.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kwegukana Igikombe cya Shampiyona kwa Arsenal, bisobanuye ikintu kinini ku Rwanda nk’umwe mu bafatanyabikorwa bayo.

Ati “Hari hashize imyaka 22, yari myinshi cyane, twari dufite inyota. Ubu rero igikombe twarakibonye, tukaba twishimye cyane. Twishimye nk’abafana ba Arsenal, ariko nanone twishimye nk’Abanyarwnda kubera Visit Rwanda.”

“Hari hashize imyaka umunani turi mu bufatanye na Arsenal, twibaza igihe tuzatwarira iki gikombe tugaheba. Ku mwaka wa nyuma baduhaye impano nziza y’igikombe, tugomba kucyishimira twese. Nubwo amasezerano yararangiye, ariko Arsenal izakomeza ari Visit Rwanda uko byagenda kose.”

Minisitiri Nduhungirehe yongeyeho ko akazi gakomereje ku kuyishyigikira mu mukino wa nyuma wa UEFA CHampions League uzayihuza na Paris Saint-Germain, ukazaba ari umukino w’umwihariko kuko amakipe yombi afitanye imikoranire n’u Rwanda.

Umuyobozi w’Abafana ba Arsenal bibumbiye mu itsinda rya Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), Bigango Valentin na we yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe ndetse ashimira abafana ba Arsenal uburyo bakomeje kugaragaza kudatezuka ku ikipe yabo.

Kuri uyu mukino, Arsenal yahawe igikombe cyayo nyuma yo gutsinda Crystal Palace ibitego 2-1. Ni ibitego byashyizwemo na Gabriel Jesus na Noni Madueke mu gihe icya Crystal Palace cyatsinzwe na Jean-Philippe Mateta.

Gutsinda uyu mukino byatumye Arsenal isoza iyoboye shampiyona n’amanota 85, mu mikino 38 yatsinzemo 27, inganya irindwi itsindwa itanu. Isoje imikino yayo nta penaliti itewe, nta n’ikarita y’umutuku ibonye.

Iyi kipe yakurikiwe na Manchester City yo yasoje ifite amanota 78, nyuma yo gutsindirwa na Aston Villa mu rugo ibitego 2-1. Pep Guardiola watozaga iyi kipe wayisezeye yakurikiwe na John Stones na Bernardo Silva na bo basezeye abafana bayo.

Muri Liverpool Mohamed Salah watangaje ko atazakomezanya n’iyi kipe, yasoje uyu munsi asezera abafana bayo, ndetse ahabwa n’icyubahiro nk’umukinnyi wayifashije kwandika amateka.

Muri iyi shampiyona amakipe ya West Ham United, Burnley na Wolverhampton yamanutse mu cyiciro cya kabiri, na ho Tottenham irarokoka kuko yatsinze Everton igitego 1-0.

Erling Haaland wa Man City watsinze ibitego 27 muri uyu mwaka w’imikino, ni we wayoboye abandi mu kwinjiza byinshi, Bruno Fernandes akora amateka yo gutanga imipira myinshi ivamo ibitego mu mwaka umwe, kuko yatanze 21.

Arsenal yaherukaga iki gikombe mu mwaka w’imikino wa 2003/04, icyo gihe ikaba yaragitwaye idatsinzwe umukino n’umwe. Ni icya kane kandi itwaye mu mateka yayo, dore ko yatwaye n’icyo mu 1997/98 no mu 2001/02.

Urugendo rwo kurushaho kwandika amateka, ruzakomereza ku mukino Arsenal ifitanye na Paris Saint-Germain muri UEFA Champions League, mu gihe yawutsinda ikaba ari ubwa mbere yaba yegukanye iki gikombe.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga , Amb. Nduhungirehe Olivier yarebye uyu mukino ari kumwe n’Umuyobozi w’Abafana ba Arsenal bibumbiye mu itsinda rya Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), Bigango Valentin

Coach Gael, umuyobozi wa Kigali Universe na we yarebanye uyu mukino n’abafana ba Arsenal ari nayo na we afana

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo