Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025 nibwo hatashywe ku mugaragaro APR FC Diaspora Fan Club igizwe n’abafana ba APR FC baba muri Amerika ariko bakagira n’abandi babahagarariye mu Rwanda.
Ni igikorwa cyabereye muri Paramount Hotel iherereye ku Kicukiro guhera saa mbiri z’ijoro. Cyitabiriwe n’abanyamuryango ba APR FC Diaspora Fan Club babarizwa mu Rwanda na bamwe mu baba muri Amerika. Hari Kandi Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi ndetse na Jimmy Mulisa bakiniye APR FC, Jimmy Mulisa we akaba yaranayibereye umutoza.
Abandi bari muri uyu muhango ni abahagarariye izindi Fan Clubs, Songambele ukuriye ubukangurambaga mu bafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu. Urwego rw’abafana ku rwego rw’Umujyi wa Kigali narwo rwari ruhagarariwe.
Lt Col Ruhorahoza Jean Paul , umunyamategeko wa APR FC niwe wari uhagarariye ubuyobozi bwayo muri uyu muhango.
Sangwayire Esperance uba muri Komite ya APR FC Diaspora Fan Club yashimiye cyane abitabiriye ibi birori. Yabanyuriyemo amateka y’ishingwa ry’iyi fan club.
Yavuze ko yashinzwe muri Mutarama 2023. Ngo bayishinga kwari ukugira ngo bagende bamenyana nk’abafana ba APR FC aho baba muri za Leta zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yavuze ko igitekerezo cyazanywe na Niyonshima Patrick. Amusobanura, yavuze ko ari umuhungu wa Bugingo, wari ukuriye abafana ba APR FC muri Rwamagana ndetse akaba n’umwe mu bigeze gukurira abafana mu Ntara y’i Burusirazuba ariko ubu akaba yaratabarutse. Esperance yishimiye ko muri uyu munsi yanabonyemo abandi bahungu babiri ba Bugingo.
Uretse kuba bakunda guhura bifashishije ikoranabuhanga, Esperance yavuze ko bagenda bakora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, no kuba hari abafana bagiye bategera bagiye gushyigikira APR FC hanze y’u Rwanda ndetse bakaba banateganya gukora ibindi bikorwa bitandukanye mu minsi iri imbere mu gihe bazaba banamaze kubona ubuzima gatozi.
Ikindi gikorwa gikomeye bateganya gukora kandi bazakomeza gukora ni ukujya bahemba umukinnyi wa APR FC witwaye neza buri kwezi.
Lt Col Ruhorahoza Jean Paul , umunyamategeko wa APR FC ari na we wari uhagarariye ubuyobozi bwayo muri uyu muhango, yashimiye cyane abagize iyi Fan Club uburyo bishyize hamwe , abizeza ko ikipe yiteguye kubaba hafi mu bikorwa byabo bateganya.
Muri Amerika na Canada, abanyamuryango ba APR FC Diaspora ni 25 ariko ngo barateganya kugenda banakora ubukangurambaga butandukanye ku buryo n’ababarizwa mu bihugu by’i Burayi bazabiyungaho. Abakeneye gufatanya nabo ngo bagenda bakurikira imbuga nkoranyambaga zayo.Abafana ba APR FC Diaspora Fan Club bo mu Rwanda bagera kuri 30. Bakuriwe na Rebero Olivier.
Komite nyobizi ya APR FC Diaspora Fan Club iyobowe na Niyonshima Patrick. Yungirijwe na Ingabire Sarah, umunyamabanga ni Sunday Justin naho ushinzwe itumanaho ni Ntwari Yannick . Ushinzwe umutungo n’uburinganire ni Sangwayire Esperance naho ushinzwe imyitwarire ni Rtd Cpt Charles.
Mulisa Jimmy na Mugiraneza Jean Baptiste aba ’Legends’ ba APR FC bari muri ibi birori
Janguani na Claudine wari waje ahagarariye Izamarere Fan Club
Rebero Olivier ukuriye abanyamuryango ba APR FC Diaspora Fan Club babarizwa mu Rwanda niwe watanze ikaze
Lt Col Ruhorahoza Jean Paul, umunyamategeko wa APR FC ari na we wari umushyitsi mukuru ahagarariye ubuyobozi bwa APR FC
Songambele ukuriye ubukangurambaga mu bafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu
Aimable, Visi Perezida wa Intare za APR FC yari azihagarariye muri uyu muhango
Sengwayire Esperance ushinzwe icungamutungo muri APR FC Diaspora Fan Club ni umwe mu bari bavuye muri Amerika aje muri uyu muhango
Mu ijambo rye, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yavuze ko APR FC yabaye umuryango we kuko ibyo yamukoreye birenze ibyo umuntu yatekereza
Jimmy Mulisa yashimiye cyane Niyonshima Patrick wagize igitekerezo cyo gushyira hamwe abafana baba hanze bafana APR FC
Niyonshima Patrick washize APR FC Diaspora Fan Club yagejeje ijambo ku bari muri uyu muhango hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga
Batunguye Niyonshima watangije iyi fan club bamugenera igihembo









































































































































































/B_ART_COM>