APR FC yiteguye kwitwara neza mu mukino ihuramo na UPDF ya Uganda

Ikipe ya APR FC yahagurutse i Kigali ku Cyumweru Tariki ya 11 Kanama yerekeza mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, yitabiriye Imikino ya Gisirikare yatangiye ku munsi w’ejo kuwa Kabiri Tariki ya 13 Kanama, ikazasozwa ku itariki ya 23 Kanama 2019.

Nkuko tubikesha urubuga rw’iyi kipe, ikigera Nairobi, ikaba yararuhutse ku wa mbere, kuwa Kabiri ikora imyitozo yoroheje kuri Kasarani Stadium yitegura umukino iri buhuremo na UPDF kuri uyu wa Gatatu saa cyenda za Nairobi, ari zo saa munani za Kigali.

Umuyobozi waje ayoboye amakipe y’u Rwanda Gen. Bayingana Firmin, akaba yaraye aganiriye n’abakinnyi bose yongera kubitsa ubutumwa bahawe n’abayobozi bakiri mu Rwanda anabibutsa impamvu bari muri Kenya, abasaba kwitwara neza kandi ababwira ko abizeye.

Kuri uyu wa Kabiri, bamwe mu bakinnyi barimo myugariro Ombolenga Fitina ndetse na Kapiteni Manzi Thierry, bakaba batangarije abanyamakuru ba APR FC ko urugendo rwagenze neza ndetse biteguye neza, bagomba gutwara iki gikombe nyuma y’uko umwaka ushize warangiye nta gikombe na kimwe begukanye dore ko na Cecafa ikipe yaviriyemo muri 1/4

Fitina yagize ati "Urugendo rwagenze neza nta mbogamizi n’imwe twahuye nayo, tumeze neza kandi umukino w’uyu munsi duhuramo n’Abagande (UPDF) tugomba kuwutsinda. Tujya kuva mu Rwanda twaje dufite intego yo gutwara iki gikombe umwaka ukarangira ari cyo nibura twegukanye.’’

Agira icyo avuga ku rwego rw’Ikipe uko imeze muri iki gihe nyuma ya CECAFA Kagame Cup, uyu musore w’imyaka 23 akaba yatangaje ko hari impinduka nyinshi zabayemo dore ko ari bwo batangiye gukorana n’abatoza bashya.

Ati " Ikipe yakinnye CECAFA niyo izakina na Imikino ya Gisirikare, imikinire yarahindutse cyane kuko twatangiye gutozwa n’abatoza bashya, bongereye imyitozo y’ingufu ndetse no guherekanya umupira, barifuza ko dukina imipira migufi kandi yihuta. Urebye ibyo bintu bibiri nibyo yibanzeho cyane ndetse akaba ari yo ntwaro tuzagenderaho."

Kapiteni Manzi Thierry we akaba yatangaje ko mbere yo kugera muri Kenya ikipe yabonye umwanya wo kwitegura ndetse igisigaye akaba ari isaha y’umukino.

Yagize ati " Tumeze neza hano i Nairobi, twariteguye igisigaye ni uko isaha y’umukino igera hanyuma tugashyira mu bikorwa intego yacu. Icyo twasezeranya abakunzi ba APR FC ni umukino mwiza ndetse n’intsinzi."

" Ubayobozi bwatwohereje mu butumwa butubwira ko aho tugiye tutagomba gutsindwa, twaricaye nk’abakinnyi duhuriza ku mugambi umwe ko ibyo ubuyobozi badutumye bigomba kuboneka, niyo mpamvu turi bukore ijana ku ijana ibyo badutumye tukabitahukana."

Agira icyo atangaza ku rwego rw’amakipe bahanganye mu irushanwa ugereranyije na APR FC, Uyu musore akaba yatangaje ko yose akomeye ahereye ku mukino yarebye Ku munsi w’ejo w’Abarundi (Muzinga FC) batsinzwe ibitego 4-0 na Kenya (Ulinzi Stars)

Ati " Amakipe yaje muri iri rushanwa yose arakomeye, iyo igihugu kigiye kohereza ikipe yagihagararira neza cyohereza ikipe ilomeye. Umukino narebye wanyeretse ko amakipe yombi akomeye ariko natwe turakomeye kandi tugomba gutsinda buri wese hano tukagarukana igikombe i Kigali."

Uko iri rushanwa riteye, mu Cyiciro cy’umupira w’amaguru, amakipe uko ari atanu yitabiriye iri rushnwa ubwayo akazahura mu mikino ine, izarusha indi amanota n’umubare w’ibitego akaba ari yo izahabwa igikombe. Nta gukuranwamo kuzabaho.

Dore uko gahunda y’imikino ya APR FC iteye mu mupira w’amaguru:

14-08-2019: Rwanda vs Kenya

17-08-2019: Rwanda vs Burundi

20-08-2019: Rwanda vs Tanzania

23-08-2019: Rwanda vs Kenya

Umutoza ndetse n’Ubuyobozi bwaganiriye n’abakinnyi nyuma y’imyitozo yabereye kuri Kasarani Stadium

Bamwe mu bakinnyi ba APR FC bafata amafunguro ya mu gitondo...ngo biteguye neza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo