APR FC yatsinzwe na Espoir FC, abafana bayo barya karungu (PHOTO+VIDEO)

Ikipe ya APR FC itari ifite byinshi iharanira kubera ko Rayon Sports yamaze kwegukana igikombe cya Shampiyona, yongeye gutsindwa undi mukino imbere y’abafana bayo, bituma benshi basaba ko umutoza Zlatko yakwirukanwa.

Hari mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyon, Azam Rwanda Premier League. APR FC iheruka gutsindwa 2-1 na AS Muhanga yari yakiriye Espoir FC y’i Rusizi. Umukino ubanza, APR FC yari yatsindiye Espoir 1-0 iwayo.

Ni umukino ukinnwe nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kunyagira Kirehe FC 4-0, APR FC wabonaga ko yahinduye ikipe isanzwe ibanzamo.

Kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi na Muhadjili Hakizimana bari babanje hanze mu gihe Fitina Ombolenga na Amran Nshimiyimana batari muri 18 bitabajwe kuri uyu mukino.

Abafana ba APR FC nabo bari mbarwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ahubwo hari bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari baje kureba aho umukeba akina mu gihe bari bakiri mu byishimo by’igikombe baraye bakuye i Kirehe.

Igice cya mbere cy’uyu mukino nticyagaragayemo ishyaka uretse ko APR FC yagerageza gushakisha igitego binyuze kuri Issa Bigirimana na Byiringiro Lague basatiraga bafashijwe na Blaise Itangishaka na Evode Ntwari babakinaga inyuma, ku ruhande haca Nshuti Savio. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 0-0.

Mu gice cya Kabiri ku ruhande rwa APR FC bakoze impinduka, Hakizimana Muhadjiri yinjiramo asimbuye Byiringiro Lague , Mugunga Yves yasimbuye Bigirimana Issa.

Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 61 w’umukino mu gihe Espori FC yaje gutsindirwa igitego cyo kwishyura ku munota wa 72 na Kyambade Fred.

Ku munota wa nyumaw’umukino, Espori FC yaje gutsinda igitego cy’agashinguracumu gituma itahana amanota 3 cyatsinzwe na Nkunzimana Sadi ku mupira yari aherejwe na Kyambade Fred.

APR FC yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 62. Shampiyona iyobowe na Rayon Sports yamaze gutwara igikombe cya Shampiyona. Espoir FC yahise izamuka ku rutonde igira amanota 39 ifata umwanya wa 7 ivuye ku wa 8.

Nyuma y’umukino, abafana ba APR FC baririmbye basaba ko umutoza mukuru wa APR FC Zlatko yagenda kuko ku bwabo ngo bafite impungenge ko banabura n’igikombe cy’Amahoro.

Zlatko usabirwa n’abafana kwirukanwa

11 APR FC yabanje mu kibuga
:Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Buregeya Prince, Imanishimwe Emmanuel, Ngabo Albert (c), Itangishaka Blaise, Ntwari Evode, Niyonzima Ally, Bigirimana Issa, Byiringiro Lague na Nshuti Savio Dominique

11 Espoir FC yabanje mu kibuga:Ndayishimiye Hussein, Wilondja Jacques (c), Uwineza Jean De Dieu, Moninga Walusambo Emmanuel, Simpenzwe Hamidou, Gatoto Serge, Niyitanga Youssuf, Ngiriyeze Abdoul, Kyambadde Fred, Nkunzimana Sad na Mutombo Govin Junior

Migi yabanje hanze

Ngabo Albert niwe wari kapiteni

Issa Bigirimana wari wabanjwe mu kibuga ahanganira umupira na Wilondja Jacques, kapiteni wa Espoir FC , umwe mu baramye muri iyi kipe

Abafana ba Rayon Sports biganjemo abo muri Gikundiro Forever bari baje gutiza umurindi Espoir FC yakinaga n’umukeba...baje bambaye imipira igaragaza ko ikipe yabo yamaze kwegukana igikombe cy’uyu mwaka

Assouman yari mu bafana bake bari baje gushyigikira APR FC nubwo yamaze gutakaza igikombe cya Shampiyona

Ally Niyonzima yakinaga mu kibuga hagati ariko akajya no gushaka ibitego ku mipira y’imiterekano

Col. Kabagambe ukuriye abafana ba APR FC

Lt Gen. Jacques Musemakweli, umuyobozi wa APR FC na we yarebye uyu mukino

Camarade, umunyamabanga wa APR FC

Emile Kalinda, umuvugizi w’abafana ba APR FC

Songa Mbele ukuriye ’Mobilisation’ muri APR FC

Muhadjili winjiye asimbuye niwe watsinze igitego kimwe APR FC yabonye muri uyu mukino

Mugunga Yves niwe wari watsinze igitego rukumbi APR FC yatsinze AS Muhanga mu mukino uheruka ...yinjiye asimbuye ariko bikanga

Saidi Abed wabashije gutsindira APR FC i Kigali

Zlatko na Jimmy Mulisa bari mu mibare

Sadi watsinze igitego cya 2 cya Espoir FC

Abafana ba APR FC bari bihebye nyuma yo kubona ikipe yabo itsindwa 2 kikurikiranya

Djihad Bizimana (wambaye umweru) ukina mu Bubiligi ariko ubu uri mu biruhuko yarebye ikipe yahoze akinira ari kumwe na Ombolenga utakinishijwe

Habimana Hussein ukinira Rayon Sports na we yari kuri uyu mukino

Nsengiyumva Moustapha umaze iminsi adakoreshwa muri APR FC

Abatoza banyuranye bakurikiye uyu mukino

APR FC 1-2 Espoir FC: Abafana ba APR FC bariye karungu

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

Andi mafoto ari kongerwa mu nkuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Twin Yeah

    Nibakomeza gutya n,icy,Amahoro baragitakaza! Umutoza na we yasanze cyarakubise! Abafana ba APR mwibagiwe aka kanya ago mwari mugeze Mulisa yima umwanya abakinnyi bamwe ntabakoreshe,... Nimwisubireho mugume mu birindiro mutuze mukine! Team work mwabonye icyo ikora muri Rayon Sports!!!!

    - 25/05/2019 - 21:57
  • Niyigena safari

    Ndabona bikomeye Nicyamahoro dushobora kugitakaza tugasigara murugo

    - 26/05/2019 - 09:07
  • ndeshyo

    Ibibazo bya APR FC biri kuli level eshatu :

    Biri mbere na mbere mu buyobozi.
    Hari mu bayobozi ba APR FC, abashaka kwerekana ko, batari muli Rwandan Foot, cyangwa muli Sport rusange, nta cyagenda ! Abo bayobozi bafite ubushobozi bwo gukoresha abatoza ndetse n’abakinyi, kuzana umwuka mubi muli APR FC, bishoboka no kwitsindisha. Abandi bayobozi bose, they are inexistent. Ni gacye bakigera mu myitozo, ni gacye bakiboneka muli
    Match za APR FC !

    Hari Technical Staff (Jimmy, Mugisha, Bizimana) yakora icyo abo bayobozi bayisaba cyose, ari no kuyizanamo umwuka mubi, guteranya bamwe mu bakinyi ku mutoza mushya, bifuza kuyitsindisha, gucamo ibice abakinyi. Dore ko bivugwa ko, hari abakinyi ngo biyumva muli Jimmy, abandi bakaba batamwikoza ! Ko Jimmy byari byamunaniye gutoza APR FC, kuki atasezerewe, bakamuzirika ku Mutoza mushya, ntakindi yamumarira atari kumugambanira gusa ?

    Hari bamwe mu bakinyi bazana umwuka mubi mu bandi, hari n’aba bazanamo amarozi.

    Ibyo byose bikwiriye kuva muli APR FC ; ari abo bayobozi, abo batoza bose, ndetse n’abo bakinyi.

    Byari bikwiriye ko APR FC yakora Committee of Wise Men yashobora kuzanzamura Team yabo, ikaba yajyamo inararibonye za APR FC (Abigeze kuba abayobozi bayo ntagereranwa, abatoza b’Imena, abakinyi b’aba Legendaries bayo) ; maze Bakiga kur’ibyo bibazo byayo, ndetse bagakora call bids, submission of applications, ndetse bagakora applications review, kugira ngo APR FC ibone Abayobozi bashya bayibereye, Abatoza bashoboye, n’Abakinyi bakenewe, badakurikiza aba bagura bishakira kubarya mo commission ! Mul’abo bose Caesar Kayizari, Kagame Alex, Murangira, Rene Feller, Petrovic, Rutsindura, Karekezi, Ndori, Ndanda ; ntibari bakwiriye kuburamo. Noneho bakemera ko kuli Each Job, buri wese wumva ko afite ubwo bushobozi, agaragaza Degrees yibitseho, ashobora to apply for that Job, hatitwaje cyene wabo, maze ngo mubone Ubuyobozi, Coaching Staff, Abakinyi APR FC yakwibika ho !

    - 27/05/2019 - 18:37
Tanga Igitekerezo