APR FC yatije umunyezamu Ntwari Fiacre

Ikipe ya APR FC yatije umunyezamu wayo Ntwari Fiacre mu ikipe ya Marines FC umwaka umwe w’imikino nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri APR FC.

Umunyamabanga w’iyi kipe, Rtd Lt. Col Sylivestre Sekaramba avuga ko bamutije kugira ngo azamure urwego.

Ati" Nibyo koko umunyezamu Ntwari Fiacre twamaze kumutiza mu ikipe ya Marines FC kugira ngo bimufashe kuzamura urwego rwe rw’imikinire nyuma y’uko tuzamuye undi munyezamu tumukuye mu ikipe y’Intare FC."

Ntwari Fiacre w’imyaka 21 yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC yagezemo mu mwaka wa 2015 afite imyaka 16. Nyuma yazamurwe muri APR FC mu mwaka wa 2018.

Fiacre “yatwaranye” na APR FC ibikombe birimo icya shampiyona ya 2019-2020, igikombe cy’intwari 2019 na 2020, icy’agaciro cya 2018 ndetse na Super Cup ya 2018.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo