APR FC yatangiye yihaniza Mukura VS ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Intwali (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC yatangiye igikombe cy’Intwari itsinda yihanije Mukura VS 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2020.

Ni wo mukino wabimburiye indi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda. Ku munota wa 35 Mukura VS niyo yaje gufungura amazamu ku gitego cya Ntwari Evode wari ucenze ba myugariro ba APR FC.

Nyuma y’umunota umwe gusa APR FC yahise yishyura ku gitego cyiza cyatsinzwe na Byiringiro Lague, ni nyuma y’aho Olih Jacques yari abanje kunyerera.

APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa kabiri w’inyongera w’igice cya mbere. Ni nyuma nanone y’ikosa ryari rikozwe wateye umupira nabi ujya kuri Manishimwe Djabel, ahita awuhindura neza kuri Danny Usengimana wahise awutsinda n’umutwe.

Mu gice cya kabiri, Mukura Victory Sports yakoze impinduka zirimo iyo Olih Jacques yasimbuwemo na Umwungeri Patrick na Ntwari Evode wasimbuwe na Mbazumutima Mamadou, ariko nabwo ikomeza kurushwa mu kibuga hagati.

Nyuma yo gukuramo Usengimana Danny wasimbuwe na Nshuti Innocent, APR FC yakomeje gusatira Mukura, ariko nabwo Ishimwe Kevin , Manishimwe Djabel na Ishimwe Anicet bananirwa kubyaza umusaruro uburyo babonye.

Ku munota wa 88 , Nshuti Innocent wari winjiye mu kibuga asimbuye Danny, yatsinze igitego ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu Bikorimana Gerard ntiyamenya aho umupira unyuze.

Mukura Victory Sports yakabaye yagabanyije ikinyuranyo ku munota wa 90, ariko umupira watewe mu izamu na Tuyishimire Eric ‘Congolais’ ukurwamo na Ahishakiye Hértier wasimbuye Rwabugiri.

Muri iri rushanwa ryahuje amakipe ane azahura yose, Mukura Victory Sports izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, tariki ya 28 Mutarama 2020, ihura na Kiyovu Sports mu gihe APR FC izahura na Police FC.

Lague nyuma yo kwishyura igitego bari babanjwe na Mukura VS

Muniru Abdul Raman agerageza gufunga umupira

Duhayindavyi Gael yakoze iyo bwabaga ariko biranga

Abafana ba APR FC bibimbuye muri Zone 1, Zone 5 (Online Fan Club), Umurava n’izindi, babyiniraga ku rukoma bishimira intsinzi ya mbere ndetse abandi bakomeza kwishimira ubufatanye baheruka kugira n’uruganda rwa Azam

Ku rundi ruhande, abafana ba Mukura VS bo bari bamanjiriwe

Umutoza wabo na we imibare yari yamubanye myinshi

Bikorimana Gerard yari yahuye n’amashoti akomeye muri uyu mukino

I bumoso hari Olivier Nizeyimana, Perezida wa Mukura VS naho i buryo ni Perezida wa APR FC akaba n’umugenzuzi mukuru wa RDF Lt Gen. Jacques Musemakweli

Maj. Gen. Mubaraka Muganga , uyobora ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali akaba n’ umuyobozi wungirije w’iikipe ya APR FC

Umuyobozi wa Police FC, ACP Jean Bosco Rangira

I bumoso hari Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali naho i buryo hari Lt. Col. Sekaramba Sylvestre , umunyamabanga wa APR FC

Emile Kalinda, umuvugizi w’abafana ba APR FC

Hirya ye hari Songambele ushinzwe ’Mobilisation’ mu bafana ba APR FC

Gacinya Chance Dennis wahoze ari Perezida wa Rayon Sports na Muhirwa Prosper wigeze kuba Visi Perezida, barebye uyu mukino

Rukundo Patrck wigeze kuba umubitsi wa Rayon Sports ubwo iyi kipe yayoborwaga na Gacinya

I bumoso hari François Regis Uwayezu , umunyamabanga wa FERWAFA, naho i buryo ni Eng. Nshimiyimana Alexis Redamptus ukuriye iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA

Twagirayezu Thadée wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports

Uko igitego cya 3 cya APR FC cyinjiye mu izamu

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo