APR FC yatangiye imyitozo yitegura Police FC

Abakinnyi ba APR FC umunani bari mu y’igihugu Amavubi yari mu myiteguro ya CHAN 2020, basanze bagenzi babo mu myitozo kuri iki Cyumweru i Shyorongi yitegura umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona izakiramo Police FC kuri uyu wa Gatatu.

Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Niyonzima Olivier Sefu, Byiringiro Rague, Imanishimwe Djabel ndetse na Danny Usengimana bari baritabajwe n’ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino ibiri itegura irushanwa nyafurika ry’abakina imbere mu gihugu CHAN 2020, rizabera muri Cameroon hagati ya Tariki ya 4 kugeza 25 Mata 2020.

Amavubi yakinnye imikino ibiri na Cameroon i Yaounde Tariki 23 Gashyantare ndetse na Congo Brazaville i Kigali Tariki 28 Gashyantare yose ayinganya 0-0. Abandi bakinnyi batahamagawe mu Mavubi basigaye mu myitozo ndetse banakina umukino wa gicuti batsinzemo Marines FC ibitego 2-1.

Abakinnyi 24 ba APR FC bari kwitegura uyu mukino nta kibazo cy’imvune bafite uretse Mutsinzi Ange ufite imvune yoroheje yakuye mu ikipe y’igihugu, ndetse na Itangishaka Blaise wagarutse mu kibuga nyuma yamezi umunani adakoza ikirenge ku mupira.

APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 48 irakira Police FC ya kabiri irusha amanota atanu kuri uyu wa Gatatu Tariki 4 Werurwe kuri Stade ya Kigali saa cyenda zigicamunsi, mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.

Mu mukino ubanza, amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo