Krmpotić yatangiranye intsinzi muri APR FC, batsindira Amagaju iwayo [AMAFOTO]

Umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wahuzaga ikipe y’Amagaju na APR FC i Nyamagabe, urangiye ikipe y’ingabo z’igihugu itahukanye intsinzi y’ibitego 2-1, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Wari umukino wa mbere ku mutoza w’umunya-Seribia Zlatko Krmpotic utoza APR FC. Byiringiro Lague yafunguye amazamu mu minota ibanza y’uyu mukino ku mupira wari uvuye kuri Mangwende Emmanuel wateye ishoti rirerire nyuma yo guherezwa na Nshuti Savio, umupira usanga Lague wahise utera umupira ukomeye mu izamu, Gad ntiyabasha kuwugarura.

Byasabye Amagaju gutegereza umunota wa 37 w’umukino, bishyura igitego cyatsinzwe na Ndikumana Tresor kuri penaliti, ni nyuma y’umupira wari ukozwe na Rugwiro Herve mu rubuga rw’amahina bivuye ku ikosa ryari rihanwe n’uyu mukinnyi ukomoka mu Burundi.

Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshimiyimana Imran ku mupira wari uvuye ku munyezamu Muhawenayo Gad ubwo Issa Bigirimana yari amuteye ishoti rikomeye ariko ntabashe gufata umupira ngo awukomeze.

APR FC ikaba igize amanota 38 ku mwanya wa mbere, irusha amanota ane ikipe ya Mukura VS izakina na Sunrise FC kuri uyu wa Kabiri i Nyagatare.


Amagaju FC:
Muhawenayo Gad, Bugingo Emmanuel, Usengimana Jean Pierre Ndikumana Tresor, Rutayisire Egide, Mugisha Josue, Kabura Muhamud, Uko Nduibuisi Emmanuel, Ndikumana Bodo na Irambona Fabrice.

Umutoza: Muhoza Jean Paul

APR FC: Ntwari Fiacre, Michel Rusheshangoga (C), Herve Rugwiro, Buregeya Prince, Emmanuel Imanishimwe, Ally Niyonzima, Imran Nshimiyimana, Butera Andrew, Issa Bigirimana, Byiringiro Lague na Dominique Savio Nshuti.

Umutoza: Zlatko Krmpotic

Gahunda y’umunsi wa 16 wa shampiyona

Kuwa Mbere tariki ya 18 Gashyantare 2019

  • Amagaju FC 1-2 APR FC
  • Espoir FC 5-1 Gicumbi FC
  • Musanze FC 1-0 AS Kigali

Kuwa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2019

  • Sunrise FC vs Mukura VS (Nyagatare)
  • Police FC vs AS Muhanga (Stade Mumena)
  • Rayon Sports FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali)
  • Bugesera FC vs Marines FC (Nyamata)

Kuwa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019

  • SC Kiyovu vs Kirehe FC (Stade Mumena)

Urutonde rwa shampiyona

Assouman wafanaga AS Kigali, kuri ubu yimukiye kuri APR FC

Vice Perezidente wa Online Fan Club; Olga ni umwe mu bagiye kureba umukino

Abafana ba APR FC bo muri Online Fan Club berekeza i Nyamagabe

Umutoza w’Amagaju FC Muhoza Jean Paul yatoje yambaye ecouteur

Nshuti Savio Dominique agerageza gutera ishoti

Nyuma yo kuva muri Seribia, Mangwende yatangiye uyu mukino, aha yari ahanganye na Tresor w’Amagaju FC

Wari umukino w’ishyaka ku mpande zombi

Ntwari Fiacre wari umuzamu rukumbi APR FC yajyanye i Nyamagabe, ntiyashoboye gukuramo penaliti ya Tresor

Tresor yakinnye neza muri uyu mukino

Nyagisenyi bitabaza amabarizo kugira ngo imirongo igaragare

APR FC yabanje mu kibuga

Amagaju FC yabanje mu kibuga

Byiringiro Lague yafunguye amazamu ku munota wa 2 gusa

Tresor yishimira igitego cyo kwishyura kuri penaliti yatsinze

Na bagenzi be baje bamushimira

Niyonzima Ally yakinnye umukino we wa mbere w’irushanwa muri APR FC

Nshimiyimana Imran atsinda igitego cya kabiri cya APR FC

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyongeye kubashyira imbere

APR FC yabashije kwikura i Nyamagabe

Rusheshangoga Michel yatangiye muri uyu mukino nyuma y’uko Omborenga agiye i Burayi

Abanyeshuri bari baje kureba uyu mukino

Nshuti Savio yahushije bumwe mu buryo bwabazwe

Assouman wafanaga AS Kigali, kuri ubu arafana APR FC

Abasifuzi basohotse mu kibuga baherekejwe na Polisi y’igihugu

Muhoza Jean Paul utoza Amagaju FC mu gice cya kabiri yakuyemo ecouteur


Photo: Hardi UWIHANGANYE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo