Umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wahuzaga ikipe y’Amagaju na APR FC i Nyamagabe, urangiye ikipe y’ingabo z’igihugu itahukanye intsinzi y’ibitego 2-1, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Wari umukino wa mbere ku mutoza w’umunya-Seribia Zlatko Krmpotic utoza APR FC. Byiringiro Lague yafunguye amazamu mu minota ibanza y’uyu mukino ku mupira wari uvuye kuri Mangwende Emmanuel wateye ishoti rirerire nyuma yo guherezwa na Nshuti Savio, umupira usanga Lague wahise utera umupira ukomeye mu izamu, Gad ntiyabasha kuwugarura.
Byasabye Amagaju gutegereza umunota wa 37 w’umukino, bishyura igitego cyatsinzwe na Ndikumana Tresor kuri penaliti, ni nyuma y’umupira wari ukozwe na Rugwiro Herve mu rubuga rw’amahina bivuye ku ikosa ryari rihanwe n’uyu mukinnyi ukomoka mu Burundi.
Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshimiyimana Imran ku mupira wari uvuye ku munyezamu Muhawenayo Gad ubwo Issa Bigirimana yari amuteye ishoti rikomeye ariko ntabashe gufata umupira ngo awukomeze.
APR FC ikaba igize amanota 38 ku mwanya wa mbere, irusha amanota ane ikipe ya Mukura VS izakina na Sunrise FC kuri uyu wa Kabiri i Nyagatare.
Amagaju FC: Muhawenayo Gad, Bugingo Emmanuel, Usengimana Jean Pierre Ndikumana Tresor, Rutayisire Egide, Mugisha Josue, Kabura Muhamud, Uko Nduibuisi Emmanuel, Ndikumana Bodo na Irambona Fabrice.
Umutoza: Muhoza Jean Paul
APR FC: Ntwari Fiacre, Michel Rusheshangoga (C), Herve Rugwiro, Buregeya Prince, Emmanuel Imanishimwe, Ally Niyonzima, Imran Nshimiyimana, Butera Andrew, Issa Bigirimana, Byiringiro Lague na Dominique Savio Nshuti.
Umutoza: Zlatko Krmpotic
Gahunda y’umunsi wa 16 wa shampiyona
Kuwa Mbere tariki ya 18 Gashyantare 2019
- Amagaju FC 1-2 APR FC
- Espoir FC 5-1 Gicumbi FC
- Musanze FC 1-0 AS Kigali
Kuwa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2019
- Sunrise FC vs Mukura VS (Nyagatare)
- Police FC vs AS Muhanga (Stade Mumena)
- Rayon Sports FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali)
- Bugesera FC vs Marines FC (Nyamata)
Kuwa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019
- SC Kiyovu vs Kirehe FC (Stade Mumena)
Urutonde rwa shampiyona
Assouman wafanaga AS Kigali, kuri ubu yimukiye kuri APR FC
Vice Perezidente wa Online Fan Club; Olga ni umwe mu bagiye kureba umukino
Abafana ba APR FC bo muri Online Fan Club berekeza i Nyamagabe
Umutoza w’Amagaju FC Muhoza Jean Paul yatoje yambaye ecouteur
Nshuti Savio Dominique agerageza gutera ishoti
Nyuma yo kuva muri Seribia, Mangwende yatangiye uyu mukino, aha yari ahanganye na Tresor w’Amagaju FC
Wari umukino w’ishyaka ku mpande zombi
Ntwari Fiacre wari umuzamu rukumbi APR FC yajyanye i Nyamagabe, ntiyashoboye gukuramo penaliti ya Tresor
Tresor yakinnye neza muri uyu mukino
Nyagisenyi bitabaza amabarizo kugira ngo imirongo igaragare
APR FC yabanje mu kibuga
Amagaju FC yabanje mu kibuga
Byiringiro Lague yafunguye amazamu ku munota wa 2 gusa
Tresor yishimira igitego cyo kwishyura kuri penaliti yatsinze
Na bagenzi be baje bamushimira
Niyonzima Ally yakinnye umukino we wa mbere w’irushanwa muri APR FC
Nshimiyimana Imran atsinda igitego cya kabiri cya APR FC
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyongeye kubashyira imbere
APR FC yabashije kwikura i Nyamagabe
Rusheshangoga Michel yatangiye muri uyu mukino nyuma y’uko Omborenga agiye i Burayi
Abanyeshuri bari baje kureba uyu mukino
Nshuti Savio yahushije bumwe mu buryo bwabazwe
Assouman wafanaga AS Kigali, kuri ubu arafana APR FC
Abasifuzi basohotse mu kibuga baherekejwe na Polisi y’igihugu
Muhoza Jean Paul utoza Amagaju FC mu gice cya kabiri yakuyemo ecouteur
Photo: Hardi UWIHANGANYE