APR FC yatakaje amanota imbere ya AS Kigali, ishobora gutakaza umwanya wa mbere (PHOTO+Videos)

Ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali 2-2 bituma ishobora gutakaza umwanya wa mbere mu gihe Rayon Sports zihanganiye igikombe yaramuka itsinze Police FC ku mukino zifitanye ku Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019.

Hari mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League. APR FC niyo yakiriye uyu mukino kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Aya makipe yagiye guhura, APR FC ari iya mbere n’amanota 58 mu gihe AS Kigali yari ku mwanya wa gatandatu n’amanota 33. Amakipe yombi yari ahuriye ku kuba ku mukino w’umunsi wa 25 atari yabashije kwegukana amanota 3. APR FC yanganyije na Kiyovu Sports naho AS Kigali itsindwa na Gicumbi FC.

APR FC yari ku gitutu cy’uko Rayon Sports yari yaraye itsinze Espoir FC 4-0 , hagasigaramo inota rimwe ry’ikinyuranyo hagati yayo na APR FC.

Mu myaka ya shampiyona irindwi iheruka, nta na rimwe APR FC yabashije gutsinda AS Kigali mu mukino ubanza n’uwo kwishyura. Umukino ubanza, APR FC yari yatsinze umukino ibitego bitatu ku busa.

Amakipe yombi yari afitanye byinshi ahuriyeho kuko Nshutiyamagara Ismail bita Kodo yaciye muri APR FC nk’umukinnyi, umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali, Higiro Thomas na we yanyuza muri APR FC. Ku ruhande rw’abakinyi Ngandu Omar, Ruhinda Faruku, Benedata Janvier, Nsabimana Eric bita Zidane, Murengezi Rodrigue na Fuadi Ndayisenga bose banyuze muri APR FC mu myaka itandukanye.

Ku ruhande rwa APR FC , Niyonzima Ally yahoze muri AS Kigali umwaka ushize ndetse na Evode Ntwali (wari muri 18 ariko utakinishijwe muri uyu mukino).

APR FC niyo yatangiye neza yinjira mu mukino, AS Kigali yo yacungiraga ku mipira ya contre attaque.

Ku munota wa 8 gusa, Hakizimana Muhadjili yateye umupira ugwa ku mutambiko w’izamu. Ku munota wa 26 nabwo Muhadjili yongeye gutera umupira wikubita ku giti cy’izamu.

Ku munota wa 11 Ndarusanze Jean Claude yahushije igitego cyabazwe ndetse no mu minota yakurikiyeho yakunze guhusha uburyo bwabazwe.

Ku munota wa 28 nibwo APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Byiringiro Lague ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Ku munota wa 48, AS Kigali yatsinze igitego cyo kwishyura ku mupira wari uvuye kuri Koloneri yatewe na Ishimwe Kevin, Ndarusanze Jean Claude atsindisha umutwe.

Ku munota wa 52, APR FC yasimbuje, Nshimiyimana Imran asimburwa na Danny Usengimana. Ku munota wa 64 nibwo Zlatko yakoze impinduka atumvikanyeho n’abafana ba APR FC bari kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ubwo yakuragamo Nshuti Dominique Savio wagaragazaga urwego ruri hejuru akinjiza Blaise Itanga Ishaka.

Ku munotwa 70 nabwo byashobokaga ko APR FC ibona igitego cya kabiri ariko coup franc yatewe na Muhadjili ikubita ku giti cy’izamu ujya hanze.

Ku munota wa 83, AS Kigali yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim winjiye mu kibuga asimbuye. Rugwiro Herve yananiwe kumuhagarika amuterana umupira.

Ku munota wa 88 nibwo APR FC yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku mupira yari aherejwe na Danny Usengimana.

Kunganya uyu mukino bitumye APR FC igira amanota 59 ku mwanya wa mbere, isigara irusha amanota abiri ikipe ya Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 58. Mu gihe Rayon Sports yatsinda Police FC mu mukino w’umunsi wa 26 yahita ica kuri APR FC ikanayirusha inota rimwe.

Uko imikino y’umunsi wa 26 yagenze/ iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2019

APR FC 2-2 AS Kigali

Ku wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2019

AS Muhanga vs SC Kiyovu (Stade Muhanga)
Marines FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda)

Ku Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019

Espoir FC vs Bugesera FC (Stade Rusizi)
Mukura VS vs Musanze FC (Stade Huye)
Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda)
Sunrise FC vs Amagaju FC (Nyagatare)
Police FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro)

Abatemerewe gukina umunsi wa 26

1. Ahoyikuye Jean Paul (SC Kiyovu)
2. Ntijyinama Patrick (Bugesera FC)
3. Nzigamasabo Steve (Bugesera FC)
4. Usengimana Pierre (Amagaju FC)
5. Ndikumana Tresor (Amagaju FC)
6. Biraboneye Aphrodice (Amagaju FC)
7. Nzabanita David (Police FC)
8. Rucogoza Aimable (Etincelles FC)
9. Renzaho Hussein (Espoir FC)
10. Ssemazzi John (Espoir FC)
11. Said Abedi Makasi (Espoir FC Head Coach)

Zlatko asuhuzanya na Mateso utoza AS Kigali

11 APR FC yabanje mu kibuga :Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste (c), Nshuti Savio Dominique, Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjiri, Nshimiyimana Imran na Niyonzima Ally

11 AS Kigali yabanje mu kibuga:Bate Shamiru, Ngandu Omar, Bishira Latif, Niyomugabo Jean Claude, Ishimwe Kevin, Murengezi Rodrigue, Ntamuhanga Tumaine, Ruhinda Farouk, Benedata Janvier, Nsabimana Eric, Ndarusanze Jean Claude

Ntiwari umukino woroshye...Ally Niyonzima yari ahanganye na murumuna we Ngandu Omar bahoze bakinana muri AS Kigali

Rwarutabura yari ayoboye abafana ba Rayon Sports bari baje kureba uko umukeba yitwara kuri uyu mukino

Faruku Ruhinda yahanganaga n’ikipe yahozemo

Abayobozi ba AS Kigali bose bari baje kureba uyu mukino...uri kuri telefone ni Gasana Francis ukuriye igura n’igurisha muri AS Kigali

Nshimiye Joseph wahoze ari umunyamabanga wa AS Kigali

Komezusenge Daniel, umunyamabanga wa AS Kigali

Pascal, perezida wa AS Kigali na we yakurikiye uyu mukino

Umuyobozi wa Azam TV

Masudi Djuma (wambaye icyatsi) uheruka gusezererwa muri AS Kigali yakurikiye uyu mukino

Emile Kalinda, umuvugizi w’abafana ba APR FC

Minani Hemed (wambaye icyatsi) ukuriye abafana ba Kiyovu SC

Kevin Ishimwe wateye Koloneri yavuyemo igitego cya mbere cya AS Kigali

Nsabimana Eric bita Zidane wigeze na we kunyura muri APR FC ngo yatangajwe n’uburyo yaje iri ku rwego rwo hasi

Igitego Ndarusanze yishyuriye AS Kigali

Ibrahim watsindiye AS Kigali igitego cya 2 (aha yari atarinjira mu kibuga),....yishimanye na Ndarusanze watsinze igitego cya mbere

Abafana ba APR FC ntibishimiye kunga imikino 2 yikurikiranya

Paul w’ i Mushubi wamamaye kubera guhamagara kuri Radio ni uku yarebaga

Ibrahim mbere gato yo gusimbura

AS Kigali bishimira igitego cya 2 cyatsinzwe na Ibrahim wazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC

Zlatko na Mulisa nabo imibare yari yababanye myinshi, bumiwe

Rubona Emmanuel wahoze atoza APR FC ubu akaba ari umutoza wa Intare FA

Manzi Thierry, Sefu, Saddam Nyandwi na Manishimwe Djabel nibamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barebye uyu mukino

Mbarushimana Abdu utoza AS Muhanga yari yaje kureba uyu mukino wa APR FC bafitanye umukino ku munsi wa 28 wa Shampiyona

Nshuti Innocent (wambaye umweru) utakoreshejwe kuri uyu mukino

Nyuma yo kunganya imikino 2 yikurikiranya, abakinnyi n’abatoza ba APR FC nabo ntibabyumvaga

Andi mafoto ari kongerwa mu nkuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Papy

    Mugira inkuru nziza z’imikino n’amafoto meza cyane. Ariko ikibazo muratuvunisha kabisa, umuntu ategereza inkuru ikajya kuhagera twarambiwe twagiye kuzishakisha ku bindi binyamakuru. Bishoboka inkuru zanyu zajya zihuta rwose kuko ni nziza!

    - 3/05/2019 - 22:29
Tanga Igitekerezo