APR FC yakoze impinduka mu buyobozi, Maj Gen Mubarakh Muganga yemezwa nka Chairman

Maj Gen Mubarakh Muganga wakoraga nk’Umuyobozi wungirije (Vice Chairman) w’ikipe ya APR FC yemejwe nk’Umuyobozi (Chairman) wayo.

Major General Mubarakh Muganga asanzwe ari umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Mujyi wa Kigali no Ntara y’i Burasirazuba.

Asimbuye kuri uyu mwanya Lt Gen Jacques Musemakweli wari kuri uyu mwanya kuva mu 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo mu Bushinwa.

Lt Gen Jacques Musemakwel ni Umugenzuzi Mukuru wa RDF.

Umwanya w’Umuyobozi Wungirije Maj. Gen. Mubarakh Muganga yarimo yawusimbuwemo na Brigadier General Philimon Bayingana, mu gihe Lt Col Emmanuel Rutebuka ashinzwe imari n’umutungo bya APR FC.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC wemejwe ni Michel Masabo.

Kuva yatangira gukina mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, APR FC ni yo kipe imaze gutwara ibikombe byinshi bya shampiyona kurusgha izindi mu mateka kuko yatwaye 18 ndetse ikaba yaranatwaye 14 by’Igihugu.

Major Gen.Mubarakh Muganga ubu niwe muyobozi wa APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo