APR FC yageze muri Kenya gukina na Gor Mahia (AMAFOTO)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu saa kumi n’igice, ikipe y’ingabo z’igihugu yahagurutse i Shyorongi yerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe igiye kurira indege iyijyana mu mujyi wa Nairobi gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league na Gor Mahia.

Saa mbiri zuzuye z’umugoroba, nibwo indege ya Rwandair yari itwaye abagize itsinda rya APR FC yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kanombe igera ku kibuga cya Kenyatta International Airport mu mujyi wa Nairobi saa tatu na cumi n’itanu.

Abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe bagera kuri 32 basesekaye kuri Hoteli ya Ole Sereni saa tanu z’ijoro. Iyi Hoteli ikaba iherereye mu mujyi rwagati wa Nairobi ndetse ku birometero bitanu uvuye kuri Stade ya Nyayo ari nayo izaberaho umukino kuwa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo saa cyenda za Kigali ari zo saa kumi za Nairobi.

APR FC ifite intego yo gutsinda uyu mukino kugira ngo ishimangire itike izayigeza mu ijonjora rya kabiri ry’aya marushanwa ariryo ribanziriza amatsinda ya CAF Champions league.

Umukino ubanza wabereye i Kigali, APR FC yari yawutsinze ku bitego 2-1.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Gor Mahia FC, izahura n’izaba yakomeje hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya, mu ijonjora rya kabiri ribanziriza amatsinda ya Champions League.

Mu mpera z’icyumweru gishize, CR Belouizdad yatsinze El Nasr ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye muri Algérie.

APR FC yajyanye abakinnyi 23:

Abanyezamu:

Rwabugiri Umar, Ahishakiye Herithier

Ba myugariro:

Omborenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonne, Buregeya Prince, Manzi Thierry (Kapiteni), Mutsinzi Ange, Rwabuhihi Aimé Placide, Imanishimwe Emmanuel na Niyomugabo Claude

Abakina hagati:

Mushimiyimana Mohammed, Ruboneka Jean Bosco, Niyonzima Olivier ‘Seifu’, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel na Bukuru Christophe

Ba rutahizamu:

Byiringiro Lague, Usengimana Danny, Mugunga Yves, Bizimana Yannick na Tuyisenge Jacques

Abandi bajyanye n’ikipe ni: Adil Mohammed Erradi (umutoza mukuru), Pablo Morchón (umutoza wungirije), Haj Taieb Hassan na Mugabo Alex (umutoza w’abanyezamu), Dr Capt Nahayo Ernest, Capt Jacques Twagirayezu (umuganga), Mupenzi Eto (Umunyamabanga w’Umusigire), Kazungu Claver (Umuvugizi), Ntare Julius (ushinzwe amashusho), Habumugisha Ernest na Nshimiyimana Steven (abashinzwe ibikoresho), Kalisa Bruno na Nkurunziza Emmanuel (abanyamakuru).

PHOTO: APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo