Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Zimbabwe

Kuri uyu wa Mbere, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoreye imyitozo kuri Orlando Stadium muri Afurika y’Epfo aho yakirirwa na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, kapiteni n’abatoza bizeza Abanyarwanda intsinzi bakumbuye.

Ni imyitozo yakozwe nyuma y’uko Amavubi ageze mu murwa mukuru w’iki gihugu Johannesburg, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere saa kumi nimwe aturutse Uyo muri Nigeria aho yatsindiwe n’iki gihugu igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, wakinwe ku wa 6 Nzeri 2025.

Amavubi akigera i Johannesburg yahise afata ifunguro rya mu gitondo kuri hoteli ya RED Radisson acumbutsemo, nyuma abakinnyi bararuhuka mbere yo gufata ifunguro rya saa sita, mu gihe saa munani n’iminota 15 bahise bafata imodoka berekeza kuri Orlando Stadium izaberaho uyu mukino w’umunsi wa munani yakirwamo na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri.

Imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose n’abakinnyi bose uko ari 24, barimo na Nshuti Innocent nubwo we atazakina kubera amakarita abiri y’umuhondo. Uko abakinnyi bakoze imyitozo bigaragara ko Ntwari Fiacre ashobora kubanza mu izamu, ba myugariro bane bakaba Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Kavita Phanuel akina iburyo mu gihe Niyomugabo Claude yabanza ibumoso.

Hagati mu kibuga nta gihindutse hazabanzamo Mugisha Bonheur ’Casemiro’, kapiteni Djihad Bizimana na Muhire Kevin mu gihe Kwizera Jojea byitezwe ko azabanza ku ruhande rw’ibumoso imbere, Mugisha Gilbert iburyo, Biramahire Abeddy agakina nka rutahizamu muri iyi mikinire izwi nka 4-3-3, bitandukanye na 3-5-2, umutoza Adel Amrouche yari amaze iminsi atangirana imikino.

Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent ntabwo akina uyu mukino kuko ubwo Amavubi yatsindwaga na Nigeria igitego 1-0 tariki 6 Nzeri 2025, yabonye ikarita y’umuhondo yari ibaye iya kabiri mu gihe itegeko rivuga ko iyo ubonye amakarita abiri muri iyi mikino, usiba umukino ukurikira.

Iyi karita ya kabiri yari abonye yiyongereye ku yo yari yabonye mu myaka ibiri ishize, ubwo tarki 21 Ugushyingo 2023, yatsindiraga Afurika y’Epfo kuri stade Mpuzamahanga ya Huye 2-0, ku munsi wa mbere w’iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, Nshuti Innocent yanatsinzemo igitego.

Ibi bivuze ko Biramahire Abeddy wanakoreye mu ikipe ya mbere uyu munsi, ku ijanisha ryo hejuru ariwe ushobora kuzabanza mu kibuga nkuko byanemejwe n’umutoza wungirije Eric Nshimiyimana.

Kugeza ubu mu itsinda rya gatatu, u Rwanda ruri ku mwanya wa kane n’amanota umunani mu gihe kuva muri Werurwe, 2025 Amavubi amaze gukina imikino itanu irimo itatu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 ndetse n’ibiri ya gicuti aho yatsinzwemo ine ikanganyamo umwe.

Perezida wa Ferwafa Shema Fabrice ari kumwe n’Amavubi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo