Amagaju FC yasinyanye amasezerano na Fima FC yo muri Nigeria

Ikipe y’Amagaju FC yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire na Fima FC yo muri Nigeria, agamije guteza imbere no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2026. Ku ruhande rwa Fima FC yari ihagarariwe na Akinyemi Samsudeen Fisoye ari na we wayishinze ndetse impine y’amazina ye niyo yavuyemo Fima FC. Ku ruhande rw’Amagaju, yasinywe na Perezida w’Ikipe y’Amagaju FC Nshimiyumuremyi Jean Paul .

Aya masezerano azafasha impande zombi gukorana mu bijyanye no kuzamura abakinnyi bakiri bato, aho Fima FC ifite academie ikomeye izajya iha Amagaju FC abakinnyi bagaragaje impano idasanzwe kugira ngo babone amahirwe yo gukina no kwigaragaza ku rwego rwo hejuru.

Nk’uko bikubiye muri aya masezerano, abakinnyi bazaba baturutse muri Academi ya Fima FC bazajya baza gukina muri Amagaju FC, maze abitwaye neza kurushaho bagahabwa amahirwe yo kugurishwa mu yandi makipe yo mu Rwanda cyangwa ku isoko mpuzamahanga, haba muri Afurika cyangwa hanze yayo.

Iyi mikoranire izafasha amakipe yombi kungukira hamwe, aho Amagaju FC izabona abakinnyi bafite impano bashobora kuyifasha mu marushanwa, mu gihe Fima FC izaba ifite amahirwe yo kwagura isoko ry’abakinnyi bayo no kubabonera amakipe akomeye.

Perezida w’Ikipe y’Amagaju FC Nshimiyumuremyi Jean Paul yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka ikipe ikomeye ishingiye ku mpano z’abakiri bato, ndetse no kongera ubufatanye mpuzamahanga mu mupira w’amaguru.

Ku rundi ruhande, Fima FC yo igaragaza ko yishimiye aya masezerano, ivuga ko azafasha abakinnyi bayo kubona urubuga rwagutse rwo kwigaragazaho, cyane cyane ku isoko ryo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Aya masezerano aje ashimangira umuhate w’impande zombi mu guteza imbere ruhago, by’umwihariko mu guha amahirwe urubyiruko rufite impano, bityo rukabasha kugera ku nzozi zarwo no guteza imbere siporo mu bihugu byombi.

Fima FC (Nigeria) ni ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Nigeria, izwi cyane mu guteza imbere impano z’abakinnyi bakiri bato. Ibarizwa mu Mujyi wa Lagos.

Ikina cyane muri Dynasty Scouting League (DSL) – irushanwa rigamije kuzamura impano z’abakinnyi bato. Fima FC ifatwa nk’imwe mu makipe azamura impano zikomeye zishobora kugurishwa ku makipe yo muri Afurika no ku mugabane w’i Burayi

Akinyemi Samsudeen Fisoye washinze ndetse akaba n’umuyobozi wa Fima FC yasinyanye na Perezida w’Ikipe y’Amagaju FC Nshimiyumuremyi Jean Paul

Fima FC (Nigeria) ni ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Nigeria, izwi cyane mu guteza imbere impano z’abakinnyi bakiri bato

Fima FC izajya iha Amagaju FC abakinnyi bavuye muri Academie yayo ndetse abigaragaje babe bajyanwa mu makipe yo ku mugabane w’i burayi na Amerika aho bafite amakipe atandukanye bakorana

Imurora Japhet umutoza muri Amagaju FC akaba n’umwe mu bagize uruhare kugira ngo ubu bufatanye bubeho

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo