Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano na Motel Esperanza Bar & Restaurant yo kuzatera inkunga ikipe yabo y’abagore mu gihe cy’umwaka ushobora kongerwa mu gihe impande zombi zaba zibyemeranyijweho.
Aya masezerano yasinywe na Uwayezu Jean Fidèle ku ruhande rwa Rayon Sports, aho ku ruhande rwa Esperanza Sangwa Belly Kevin uyobora iyi moteli ari we washyize umukono kuri yo.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko gusinyana na Esperanza buzatuma ikipe y’abagore ibona ubushobozi bwo kugura abakinnyi beza bazayifasha kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.
Sangwa Bell Kevin we yatangaje ko bahisemo gukorana na Rayon Sports mu rwego rwo kubaha gahunda ya leta ndetse no gushyigikira ikipe bafana.
Yagize ati“Leta kuri ubu idukangurira guteza imbere abagore aho natwe twasanze ari byiza gushyigikira ikipe ya Rayon Sports y’abagore dore ko ari na yo kuri ubu iza ku isonga muri ruhago y’abagore mu Rwanda.”
Sangwa Kevin usanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports, yavuze baniteguye kwakira ikipe y’abagore mu gihe yaba ishatse gukora umwiherero aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwanavuze ko bushobora kujya buhohereza ikipe y’abagabo cyangwa abandi bashyitsi bayisuye.
Perezida wa Rayon Sports kandi yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko bakwiye kumenya ko ikipe yabo nta handi ikura atari muri bo bityo bakwiye kuyifasha. Yavuze ko amakipe bahanganye ku isoko ry’igura n’igurisha bo bafite ingengo y’imari ihoraho aho amafaranga bashaka bahita bayabona ako kanya.
Rayon Sports nyuma yo gusinyana amasezerano na Esperanza, yemeye ko izajya yambara iyi Moteri ku makabutura y’abagore, mu gihe izajyana inayamamaza ku mbuga nkoranyambaga zayo aho banakoresha abakinnyi batandukanye mu gusakaza iyi moteri iherereye i Gikondo.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele asinya
Sangwa Belly Kevin , umuyobozi wa Esperanza Motel na we ashyira umukono ku masezerano
Perezida wa Rayon Sports yasuye ibice byose bigize Esperanza Motel
Claver, umufana w’imena wa Rayon Sports akaba na nyiri Esperanza Motel afata ifoto na Jean Fidele
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>