AMAFOTO 600:Kumwunamira, irushanwa ryamwitiriwe,...ibyaranze kwibuka Dr Emma uri mu bashinze Rwanda Arsenal Fans Community

Kuri iki cyumweru tariki 14 Mata 2024 abafana bagize itsinda rifana Arsenal ryo mu Rwanda (Rwanda Arsenal Fans Community) bibutse ku nshuro ya kabiri Dr Emmanuel Hafashimana uri mu bashinze iri tsinda.

Ni umuhango wahereye ku irimbi rya gisirikare rya Kanombe guhera saa tatu za mu gitondo. Abafana ba Arsenal n’abo mu muryango wa Dr Emmanuel bagiye aho ashyinguye bafata umunota umwe wo kumwibuka, banashyira indabo aho aruhukiye.

Ni igikorwa bakoze ku nshuro ya kabiri kuko Dr Emmanuel yatabarutse tariki 4 Mata 2022 aguye mu Bubiligi azize indwara ya Stroke.

Uretse kuba ari umwe mu bashinze iri tsinda, Dr. Emmanuel Hafashimana bahimbaga Kunde ni umwe mu babanaga cyane na bose haba mu baba muri iri tsinda cyangwa abandi bafana b’umupira w’amaguru. Byagarutsweho na benshi ko yababereye umubyeyi, umujyanama, inshuti, umuvandimwe kuri bose ku buryo biyemeje kuzakomeza gutera ikirenge mu cye, bakanakomeza guteza imbere siporo yatangije muri iri tsinda kuko ariwe waharaniye ko habaho siporo izajya ibahuza.

Vanie, mushiki wa Dr Emmanuel avuga kuri musaza we banakurikiranaga yamugaragaje nk’umuntu wakunze umupira cyane kuva bakiba i Burundi aho yari umufana ukomeye wa Vitalo’o FC.

Team Partey yegukanye igikombe cyitiriwe Dr Emma ku nshuro ya kabiri

Uyu muhango wakomereje ku mikino ya nyuma y’irushanwa ryateguwe ku nshuro ya kabiri ryo kwibuka Dr Emmanuel.

Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe ane abarizwa muri iri tsinda ry’abafana ba Arsenal.Ni amakipe afite amazina y’abakinnyi ba Arsenal. Harimo Team Ødegaard, Team Partey, Team Saka na Team Saliba.

Kuri iki cyumweru hakinwe imikino ibiri:Uwo guhatanira umwanya wa gatatu wegukanywe na Team Saka itsinze Team Saliba.

Ku mukino wa nyuma Team Partey yatsinze Team Ødegaard ibitego 2-0 ihita yegukana igikombe. Ni ku nshuro ya kabiri icyegukanye kuko n’ubwa mbere gikinirwa ariyo yari yacyegukanye.

Amakipe 3 ya mbere yahawe ’enveloppe’ irimo ibihemo, ebyiri za mbere zihabwa n’imidali, Team Partey yo inashyikirizwa igikombe.

Ibindi bihembo byatanzwe ni icy’umufana mwiza, umukinnyi wagize fair Play ndetse n’uwatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa wabaye Kagame watsinze ibitego 10.

Hazashyirwaho Fondation izitirirwa Dr Emma

Mu birori byo kwiyakira, abenshi bagiye bavuga uko bazi Dr Emma ariko bose bahuriza ku kuba yarababereye ingirakamaro harimo abo yagiriye inama yo gushinga urugo nubu ingo zabo zikaba zikomeye.

Nka Eng. Desire Niyitanga uyobora Gicumbi FC akaba no mu buyobozi bwa Rwanda Premier League yabwiye abari aho ko Dr Emma yamubereye inshuti idasanzwe, umujyanama ariko ngo inama ikomeye yamugiriye ni uko yigeze kumubwira ati " Shaka umugore bizakugirira akamaro"

Desire yavuze ko kubaka urugo ari kimwe mu byemezo byiza yafashe mu buzima bwe ariko agashimira cyane Dr Emma wamugiriye iyo nama.

Vanie, mushiki wa Dr Emma na we yabasangije ubuzima babanyemo kuva mu bwana bwabo kugeza bakuze. Yavuze ko ari musaza we wamubaga hafi cyane na cyane ko bakurikiranaga. Ngo yamubereye umuvandimwe ntagereranywa. Yabasangije uburyo yari umuntu wakundaga umupira w’amaguru ariko agakunda cyane kwiga no guharanira ko abamuri hafi bsoe bakomeza kwiyungura ubumenyi.

Dr Vknee ufana Manchester United na we wari muri uyu muhango yavuze ko Dr Emma yamubereye inshuti ikomeye mu buzima n’ubwo batafanaga ikipe imwe. Yamushimiye byinshi yamufashije mu buzima asaba abantu ko bazaharanira ko umurage yasize utazazimira.

Kimwe mu byemerejwe muri uyu muhango ni uko hazajyaho Fondation ya Dr Emma kugira ngo hasigasirwe ibikorwa yasize atangije ndetse n’ibyo yifuzaga kugeraho harimo kuzamura impano z’abakiri bato bakina umupira w’amaguru.

Dr Emmanuel Hafashimana umaze imyaka 2 atabarutse. Abafana ba Arsenal biyemeje kuzahora bamwibuka ndetse ngo umwaka utaha baratangiza Foundation izamwitirirwa, igashyira mu bikorwa ibyo yari yaratangije harimo guteza imbere siporo mu bana bato bafite impano ku buryo bakina kugeza ku rwego mpuzamahanga

Buri mwaka bazajya bibuka Dr Emma uri mu bashinze itsinda babarizwamo ariko by’umwihariko akaba umwe mu barishinze washyizemo imbaraga ngo ribe ubukombe nk’uko ubu rimeze

Vanie, mushiki wa Dr Emma ari mu bo mu muryango we bari bitabiriye uyu muhango

Hasozwa iri rushanwa ryamwitiriwe, mbere ya buri mukino hafatwaga umunota wo kwibuka Dr Emma

Mwami Junior, umuyobozi wa Rwanda Arsenal Fans Community niwe wavuze ijambo ritangiza isozwa ry’aya marushanwa yari amaze ukwezi ahuza amakipe 4 yo muri iri tsinda

Team Saliba yegukanye umwaka wa 4

Team Saka yegukanye umwanya wa 3

Kagame watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa (10)

Umusifuzi mpuzamahanga Justin ni umwe mu babarizwa muri Rwanda Arsenal Fans Community akanakinira Team Saliba

Nubwo ikipe ye itegukanye umwanya wa 3, Kevin Mwami uyobora Rwanda Arsenal Fans Community yatsinze igitego kimwe muri uyu mukino

Team Partey ari nayo yegukanye igikombe ku nshuro ya kabiri ari nazo kimaze gukinirwa

Team Ødegaard yegukanye umwanya wa kabiri

Buri mukino watangizwaga n’umwe mu bakiri bato bo mu muryango wa Dr Emma

Habyarimana Innocent bahimba Di Maria wakinnye mu makipe akomeye mu Rwanda arimo na Police FC ni umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal

Mubyo yaharaniye guteza imbere, Dr Emma, yari ashyize imbere guteza imbere siporo mu banyamuryango mu ngeri zose, abari n’abategarugori badasigaye...Uyu ni Betty ukina muri Team Partey

Maitre Kizito, umwe mu bakunzi bakomeye cyane b’umupira w’amaguru mu Rwanda akaba no mu buyobozi bwa Etincelles FC, ni umwe mu bakunze ba Arsenal ariko akaba umujyanama ukomeye mu ikipe ya Team Partey yegukanye igikombe

Ibyishimo byo gutsinda ! Umukinnyi n’umufana mu bicu !!

Uwabaye umufana mwiza muri iri rushanwa yahembwe na Eng. Niyitanga Desire

Umukinnyi wagaragaje Fair Play na we yahembwe

Kagame watsinze ibitego byinshi na we yabihembewe

Festus, kapiteni wa Team Ødegaard ahabwa igihembo cy’umwanya wa kabiri

Umuryango wa Dr Emma niwo watanze igikombe kuri Team Partey

Eng. Niyitanga Desire wavuze ku buryo Dr Emma yamubereye inshuti, umuvandimwe n’umujyanama ukomeye kugeza ubwo amugiriye inama yo gushinga urugo kuko ngo yabonaga agejeje igihe. Ahamya ko ubu asanga aricyo cyemezo gikomeye yafashe mu buzima ariko ngo abikesheje inama za Dr Emma

Dr Vknee, ni umwe mu bafana bakomeye ba Manchester United wari muri uyu muhango. Yavuze ko Dr Emma yari umuntu udasanzwe , uzi kubana na bose bityo ko na we azajya ahora aza kwifatanya n’abafana ba Arsenal kumwibuka kuko ngo bafitanye amateka akomeye

Vanie yabwiye abari muri uyu muhango ko Dr Emma yari arenze kuba ari musaza we ahubwo ngo yari umuvandimwe utagereranywa

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo