Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yanganyije n’Indahangarwa WFC 2-2 mu mukino usoza icyiciro kibanza cya Shampiyona y’abagore mu cyiciro cya kabiri, bituma isoza idatsinzwe na rimwe.
Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023 i Rwinkwavu guhera saa munani z’amanywa.
Mbere yo guhura, aya makipe yombi yari ataratsindwa na rimwe ndetse yombi yari ahuje agahigo ko kuba yari itarinjizwa igitego na kimwe mu izamu.
Ku munota wa 45 Uwiringiyima Rosine bahimba Mbappe yafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports WFC, igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Ku munota wa 50, Umunezero Aline yishyuriye Indahangarwa , aba n’umukinnyi wa mbere wari winjije igitego mu izamu rya Rayon Sports WFC.
Imanizabayo Florence yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ariko kiza kwishyurwa umukino ugiye kurangira na Uwiduhaye Jeannette wacyinjije ku munota wa 89, umukino urangira ari 2-2.
Niwo mukino wonyine Rayon Sports WFC inganyije, byatumye isoza icyiciro cy’imikino ibanza ifite amanota 16 kuri 18. Izigamye ibitego 42. Indahangarwa nazo zifite amanota 16 ariko zo zizigamye ibitego 23 .
Imanizabayo ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi kuko amaze gutsinda 17.
Imikino yo kwishyura muri iki cyiciro cya kabiri muri Shampiyona y’abagore biteganyijwe ko izatangira tariki 4 Gashyantare 2023.
11 Indahangarwa FC babanje mu kibuga
11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
Mutarambirwa Eric umutoza mukuru w’Indahangarwa
Niyoyita Alice umutoza wungirije w’Indahangarwa akaba na Team manager wayo
Team manager wa Rayon Sports WFC
Bampire Josiane , myugariro uyobora abandi mu ikipe y’Indahangarwa
Sifa mu kazi
Uwamaliya Diane bahimba O’zil ukina mu kibuga hagati
Imanizabayo Florence bahimba Fofo
Nonde yabwiraga abakinnyi be uko bitwara, umunyezamu w’Indahangarwa na we aza kumviraho ngo amenye ikibategereje
Nonde, umutoza mukuru wa Rayon Sports WFC
Uwase Benigne ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro
Umuhoza Pascaline bahimba Cazola
Mushimiyimana Marie Claire , Kapiteni w’Indahangarwa ...akina ku ruhande rw’i buryo rwugarira
Harimo ihangana rikomeye cyane
Uko Uwiringiyima Rosine bahimba Mbappe yinjije igitego cya mbere cya Rayon Sports WFC
Izere Jovia bahimba Messi. Ni umwe mu bitwaye neza cyane muri uyu mukino
Valentine, myugariro w’i buryo wa Rayon Sports
Indahangarwa bishimira igitego cya mbere ari nacyo cya mbere cyinjiye mu izamu rya Rayon Sports WFC kuva iyi shampiyona yatangira
Umunezero Aline niwe winjije igitego bwa mbere mu izamu rya Rayon Sports WFC kuva yatangira gukina Shampiyona y’icyiciro cya kabiri
Umuhoza Angelique bahimba Rutsiro kuko ariho avuka
Fofo yishimira igitego cya kabiri
Jean Paul utwara Rayon Sports sinzi aho yeguye Camera, yishimira iki gitego muri ubu buryo
Abaganga ba Rayon Sports
Mukaneza Jose mu kazi
Irakiza Angelique winjiye asimbuye ku ruhande rwa Rayon Sports WFC