AMAFOTO 150:AS Kigali yasezereye Police FC igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 nibwo AS Kigali yasezereye Police FC maze igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2022 ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Hari mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wahuje Police FC na AS Kigali. Umukino ubanza , AS Kigali yari yawutsinze 1-0.

Police FC yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere kugera ku mukino wa nyuma, yaje mu mukino ishaka igitego ndetse biza kuyihira ku munota wa 6 ubwo Antoine Dominique yayitsindiraga igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku mupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri.

Aboubakar Lawal yishyuye ku munota wa 37 ku mupira wari utewe na Iyabivuze Osee , Bakame awukuramo uruhukira ku kirenge cya Lawal wahise awushyira mu nshundura.

Police FC yakomeje gushaka igitego kindi ndetse iza kukibona ku munota wa 57 gitsinzwe na Antoine Dominique n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Rutanga Eric.

Byongereye imbaraga Police FC kuko yasabwaga ikindi ngo igere ku mukino wa nyuma, gusa ntabwo byaje kuyihira kuko ku munota wa 89, Shabani Hussein Tchabalala yaboneye AS Kigali igitego cya kabiri.

Nsabimana Eric Zidane wa Police FC yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 90+2, ni ku ikosa yakoreye Lawal agahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo. Umukino warangiye ari 2-2, AS Kigali igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Kuri uyu wa kane tariki 19 Gicurasi 2022 nibwo AS Kigali izamenya iyo bizahura ku mukino wa nyuma mu mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC.

Hussein Tchabalala niwe watsinze igitego gishimangira intsinzi ya AS Kigali

Byari ibyishimo byinshi ku bakinnyi ba AS Kigali bongeye kugera ku mukino wa nyuma baherukagaho ubwo iki gikombe cyaherukaga gukinwa ndetse bacyegukanye batsinze Kiyovu Sports

11 AS Kigali yabanje mu kibuga

11 Police FC yabanje mu kibuga

Cassa hari aho yageraga ntiyumve neza ibyo abasore be bari kumukinira nyuma y’aho Police FC yari yababanje igitego mu minota ya mbere , ikanahusha ibindi

Kuko Alain Kirasa usanzwe yungirije yari arwaye, Rihungu ,umunyezamu wa 3 yafatanyaga na Nuttal mu kazi

Abapolisi benshi bari bazanywe gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo

Dominique (wambaye 14)niwe watsinze ibitego byombi bya Police FC

Nkuko byagenze mu mukino ubanza, Haruna yongeye kugora abakinnyi ba Police FC

Seka Fred,visi Perezida wa AS Kigali

Rtd ACP Rangira Bosco, umuyobozi wa Police FC yari yaje gushyigikira abasore be

Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA ni umwe mu badasiba ku mikino yaba iya Shampiyona n’iy’igikombe cy’Amahoro

Jules Karangwa, umunyamategeko wa FERWAFA akunda guherekeza abatoza b’ikipe y’igihugu bari gukomeza gukirikirana abakinnyi bazahamagara mu guhatanira itike ya CAN 2023

Wabonaga baganira cyane ku bakinnyi ndetse n’imyanya bakinaho

Komezusenge Daniel wahoze ari umunyamabanga wa AS Kigali ni umwe mu bakomeza kuyiba hafi

Abantu batandukanye barimo n’abayobozi b’amakipe bari baje kwihera ijisho uyu mukino warimo ishyaka

Umugore wa Faustin Usengimana yari yazanye n’umwana wabo kumushyigikira

Tchabalala na we yigaragaje cyane muri uyu mukino....aha yageragezaga guterera umupira mu kirere, myugariro Omar na we agerageza kuwuhagarika

Rihungu na Nuttal bagafatanyije nubwo bitagenze neza

Nubwo ikipe ye itatsinze, Muhadjili yitwaye neza cyane muri uyu mukino anatanga umupira wavuyemo igitego

Ikosa Nsabimana yakoreye Lawal ryamuhesheje ikarita itukura umukino ujya kurangira

Dominique ati " Erekeza camera hano, simbure intsinzi ngo mbure no gutahana agafoto ka Haruna dufatiraho icyitegererezo "

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo