Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru no gufasha abakiri bato bafite impano, abagize umuryango w’Akadege Family ari nawo urimo ikipe y’Akadege FC bakomeje gahunda yo gukurikirana no gufasha abakinnyi bakiri bato bafite ubushobozi bwo kuzamuka bakagera ku rwego rwisumbuyeho.
Hari mu gikorwa bakora buri mwaka mu marushanwa bakora hagati yabo. Ni irushanwa bakoze bigabanyijemo amakipe abiri, bakina imikino ya gishuti, irushanwa ryasojwe ryegukanywe n’ikipe ya A ya Eng. Muhire, umuyobozi w’Akadege FC yatsinze 2-0 ikipe ya B yari iyobowe Mbuyu usanzwe ari umunyamabanga w’Akadege FC.
Ibitego by’ikipe A byatsinzwe na Kabera Thomas ndetse na Olivier Niyigena bahimba Gomez. Igitego cy’ikipe B cyatsinzwe na Fabrice.
Nyuma y’uyu mukino, abitwaye neza bahawe ibihembo. Sadiki Philippe yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi, umukinnyi w’irushanwa yabaye Niyigena Olivier naho uwahembwe nk’uwagaragaje imyitwarire myiza ni Rutikanga Jeremie .
Furaha Mapozi Abdul, Visi Perezida w’Akadege yavuze ko aya marushanwa arushaho kubereka abakinnyi bafite impano nabo bakaba babashakira amakipe mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri. Yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kunoza iyi gahunda bazategura amarushanwa andi bayitabire ndetse bakine n’imikino ya gishuti inyuranye.
Akadege FC yashinzwe muri 2002, ishingwa n’abantu bari batuye munsi y’ikibuga cy’indege i Kanombe ari naho mbere bakoreraga imyitozo ariko ubu bakaba basigaye bakorera imyitozo ku kibuga cy’i Ndera kwa Padiri ari naho bakirira imikino yabo. Yashinzwe na Eng. Muhire Jean Claude afatanyije n’abandi bake. Batangiye ari abanyamuryango 15 ariko ubu imaze kugira abanyamuryango bagera kuri 200 baturuka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Ikipe A ya Eng. Muhire, umuyobozi w’Akadege FC ari nayo yegukanye igikombe
Ikipe B yari iyobowe Mbuyu, umunyamabanga w’Akadege FC
Umunyamakuru wa RBA Nepo bahimba mu bicu yari umushyitsi mu isozwa ry’aya marushanwa
Umukino usoza aya marushanwa watangijwe n’abayobozi bo mu yandi makipe y’inshuti z’Akadege FC bari abatumirwa kuri uyu munsi
Nubwo bakora Siporo , bakanasabana ariko bananyuzamo bakareberamo impano z’abakiri bato ngo bashakirwe amakipe mu byiciro binyuranye
Abakiri bato bagaragaje impano bagiye gushakirwa amakipe mu byiciro binyuranye
Rugundana Felix wari kapiteni w’Ikipe B
Arch. Dushime William, umwe mu banyamuryango b’imena b’Akadege FC ndetse akaba mu bagatangije
Mapozi Abdul Furaha, Visi Perezida w’Akadege FC yari mu ikipe B
Gashema Olivier, kapiteni w’ikipe A
Sadiki wahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi mu irushanwa
Kabera Thomas wazonze ikipe B akanayitsinda igitego
Niyigeza Olivier bahimba Gomez niwe wabaye umukinnyi w’irushanwa
Deo watoje ikipe B, yageze aho amayeri aramushirana
Museveni watozaga ikipe A ari nayo yegukanye igikombe
Gashema Olivier, kapiteni w’ikipe A yishimira igikombe
Biyakiriye muri Safe Place Bar iherereye ahateganye n’Akagali ka Kamashashi, ruguru gato y’Umurenge wa Nyarugunga



















































































































































































































/B_ART_COM>