Akadege Family muri gahunda yo kuzamura impano z’abato ku rwego rukomeye

Abagize umuryango w’Akadege Family ari nawo urimo ikipe y’Akadege FC biyemeje gushyira imbaraga mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato babarizwa muri iyi kipe bakaba bazamuka bakajya mu cyiciro cya mbere ndetse aho bishobotse bakabashakira amakipe hanze y’u Rwanda.

Ni umwe mu mwanzuro bagezeho kuri iki cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025 ubwo basozaga amarushanwa bakoze hagati yabo. Ni irushanwa bakoze bigabanyijemo amakipe abiri, bakina imikino ya gishuti, irushanwa ryasojwe ryegukanywe n’ikipe ya B y’Akadege FC itsinze A ibitego 2-1.

Eng. Muhire Jean Claude , Perezida w’Akadege FC yabwiye Rwandamagazine.com ko bafite intego yo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru imbere muri Kigali cyane cyane bibanze ku banyamuryango babo.

Yavuze ko uretse kuba nk’Akadege FC bazamura zimwe mu mpano z’abakiri bato, ngo gutegura imikino inyuranye ya gishuti bizafasha ku kongera abanyamuryango bashya ndetse banagende bakora ubukangurambaga bunyuranye bwo guteza imbere umupira w’amaguru imbere.

Yagize ati "Uretse kuba muri iyo mikino duhura tukanasabana, hari abakiri bato dufite cyangwa baba mu yandi makipe bagenda bigaragarizamo bikaba byabafasha kubona amakipe mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri. Ubu tugiye kurushaho kubishyiramo imbaraga."

Kuri we ngo Akadege Family karimo ingeri zose haba abakuze ndetse n’abakiri bato. Kuri we ngo abo bakiri bato ni bo bagiye kwibandaho babafasha kuzamuka bikabagirira akamaro ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Akadege FC yashinzwe muri 2002, ishingwa n’abantu bari batuye munsi y’ikibuga cy’indege i Kanombe ari naho mbere bakoreraga imyitozo ariko ubu bakaba basigaye bakorera imyitozo ku kibuga cy’i Ndera kwa Padiri ari naho bakirira imikino yabo. Yashinzwe na Eng. Muhire Jean Claude afatanyije n’abandi bake. Batangiye ari abanyamuryango 15 ariko ubu imaze kugira abanyamuryango bagera kuri 200 baturuka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ikipe A y’Akadege FC

Ikipe B y’Akadege FC

Abakiri bato babarizwa muri Akadege Family ngo bagomba gushakirwa amakipe mu cyiciro cya mbere bakarushaho gutera imbere

Eng. Muhire Jean Claude , Perezida w’Akadege FC ari na we wayishinze avuga ko bagomba gukora Siporo ariko banatekereza ku bakiri bato bababarizwamo

Bagira umuco wo kwiyakirira aho umwe mu banyamuryango wabo afite aho bakwiyakirira. Aha ni kuri Gisubizo Coffee Bar iherereye i Nyarugunga

I buryo hari Dusabimana Jean Marie Vianney bahimba Mbuyu , umumyamabanga w’Akadege FC, umwe mu bagira uruhare runini ngo iyi kipe ikomeze gutera imbere

Abatsinze ibitego byinshi bashimiwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo