Nsabimana Eric bahimba Zidane, kapiteni wa Police FC asanga kongera abanyamahanga bakaba umunani ari byiza ariko ngo FERWAFA yari kongera amafaranga yo kubandikisha akaba nibura Miliyoni 5 kugira ngo hajye hazanwa abeza kurushaho.
Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Nzeri 2025 nibwo ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2025/26, amakipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yemerewe kwifashisha abanyamahanga umunani mu bakinnyi babanza mu kibuga.
Yavuze ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2025/26, umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemererwa kujya ku rupapuro rw’umukino utagomba kurenga umunani ndetse "nta mubare ntarengwa w’abanyamahanga bashobora kujya mu kibuga".
Ubusanzwe, amakipe yashoboraga gushyira abanyamahanga 10 ku rupapuro rw’umukino, ariko abahurira mu kibuga ntibarenge batandatu.
FERWAFA yavuze ko kandi hagiye kujyaho ikiguzi cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga, aho guhera mu isoko ry’igura n’igurisha ritaha (muri Mutarama), kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga bizajya bikorwa ku giciro cya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.
Nsabimana Eric ’Zidane’, kapiteni wa Police FC
Ubwo yabazwaga uko abona ku kongerwa k’umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona, Nsabimana Eric ’Zidane’ , kapiteni wa Police FC yavuze ko bizagira inyungu ariko ngo hari hakwiriwe kongerwa ikiguzi cy’umubare w’amafaranga cyo kwandikisha uwo mukinnyi w’umunyamahanga.
Ati " Njye sindi umukinnyi utinya abanyamahanga kuko njye nakinnye no muri shampiyona ikinamo abanyamahanga...ahubwo qualite (ubwiza bw’uwo mukinnyi) y’uwo mukinnyi umwana w’umunyarwanda agiye ari bwigireho ."
Yunzemo ati " Nakunze ikintu FERWAFA yazanye cyo kuvuga ngo ni ukumwishyurira. Ahubwo iyo bazigira nka Miliyoni 5 kugira ngo bajye bazana umukinnyi wa nyawe."
Yakomeje avuga ko hari abanyamahanga baza mu Rwanda ariko n’ubundi ugasanga barushwa n’abanyarwanda ariko uwo munyarwanad ntabashe kujya mu kibuga kubera ko abantu bikundira abanyamahanga.
Yavuze ko bizafasha ku ikipe y’igihugu kuko ngo umunyarwanda uzajyamo atazajya agira ikibazo agiye gukina n’ibihugu bikomeye kuko azaba afite umunyamahanga umufasha kugira icyo ageraho.
Ubusanzwe, kwandikisha abakinnyi n’abatoza bungirije byari 5000 Frw kuri buri umwe, umutoza mukuru w’Umunyarwanda ni ibihumbi 100 Frw naho umutoza w’umunyamahanga ni ibihumbi 500 Frw.
Ferwafa yatangaje kandi ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27, buri kipe izasabwa kugira nibura abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 21 ku rupapuro rw’umukino.
/B_ART_COM>