AFCON2021: Umubyigano kuri stade muri Cameroon wapfiriyemo abafana

Abantu umunani biravugwa ko bapfuye naho ababarirwa muri mirongo bagakomereka mu mubyigano hanze ya stade mu gikombe cya Africa cy’ibihugu muri Cameroun.

Amashusho yerekana abafana b’umupira babyigana cyane mu kwinjira kuri Paul Biya stadium iri mu murwa mukuru Yaoundé ahari hagiye kubera umukino wa 1/8.

Umwana umwe ari mu bapfuye, nk’uko byatangajwe na raporo ya minisiteri y’ubuzima yabonywe n’ibiro ntaramakuru AFP.

Undi muntu avuga ko hari umubare utari muto w’abana batakaje ubwenge.

Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid bitegetswe ko itagomba kurenza 80% by’ubushobozi bwayo.

Abayobora umukino basubiwemo bavuga ko abantu bagera ku 50,000 bariho bagerageza kwinjira muri stade.

Umunyamakuru Leocadia Bongben yari ari ku mukino. Yabwiye BBC ko yabonye ikivunge kinini cy’abantu gituruka mu gice kimwe cy’abafana cyinjira muri stade.

Ati: "Abantu bahise batangira gusakuza. Mu kanya gato ambulance yaje muri stade, ariko ubwo twari tugeze aho umubyigano wabereye polisi yatubujije kuhegera."

Leocadia yabonye urutonde rw’abantu umunani bapfuye nk’uko abivuga.

Ati: "Ni ibintu bibabaje kuba abantu baza kureba umukino bikarangira bahapfiriye."

Nick Cavell, umunyamakuru wa BBC Africa wari kuri uyu mukino, avuga ko amakuru y’ibyabaye atamenyekanye mu bantu benshi kuri stade kugeza bitangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Inkweto nyinshi n’ibindi bintu abantu batakaje muri uwo mubyigano byabonekaga hafi y’umuryango wo kwinjira wabereyeho umubyigano.

Umuforomokazi Olinga Prudence yabwiye AFP ko bamwe mu bakomeretse "bamerewe nabi".

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, CAF, mu itangazo yavuze ko iri "gukora iperereza ku byabaye no kugerageza kubona amakuru yose ku cyabiteye".

Ibyabaye ntibyabujije umukino wa 1/8 hagati ya Cameroun na Comoros kuba, warangiye Cameroun itsinze 2 - 1.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo