Adil yabwiye abakinnyi ba APR FC akamuri ku mutima nyuma y’icyumweru bakorana (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC ikomeje gukora imyitozo kabiri ku munsi mu rwego rwo kwitegura imikino ya Gisirikare (Military Games) izahuza ingabo zo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba igomba kubera muri Kenya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2019 nibwo umutoza Mohammed Adil Erradi n’umwungiriza we Bekraoui Nabiyl bari bujuje icyumweru batoza iyi kipe y’igisirikare cy’u Rwanda.

Ni imyitozo yaranzwe no kwiga amayeri yo kwambura no gutanga umupira mu buryo bwihuse aho babanje kukina kimwe cya kabiri cy’ikibuga . Ni umwitozo wamaze nk’iminota mirongo itatu nyuma baza gukina ikibuga cyose bigabanyijmo amakipe abiri.

Nyuma y’iyi myitozo, umutoza Mohammed Adil Erradi yabwiye abakinnyi ba APR FC ko ashimishijwe cyane n’iki cyumweru bamaze bakorana, abashimira umurava bakomeje kugaragaza gusa ngo arabizi ko agifite akazi ko gukora ku byerekeye ubusatirizi.

Ati " Muri iki cyumweru tumaranye, twashimishijwe cyane n’urwego twabasanzeho. Muri ikipe nziza kandi irimo abakinnyi bakomeye. Mwagaragaje umurava n’ishyaka mu myitozo. Ikibazo gisigaye ku busatirizi ariko nabyo tuzagira icyo tubikoraho kuko nicyo tubereye hano."

Yakomeje abibutsa ko APR FC ari ikipe ya gisirikare bityo ko bagomba iteka kujya basenyera umugozi umwe kuko iyo hagize ikitagenda neza, byose bibarwa ku ikipe aho kubarwa ku muntu umwe.

Ati " Turi ikipe ya gisirikare. Ibyabaye muri ’saison’ ishize tugomba kubyibagirwa, tugakorera hamwe. Buri wese agomba gushyira imbaraga ze zose mu guharanira ko ikipe igera ku ntsinzi. Tuzabigeraho nidufatanya. No mu gisirikare bashyira hamwe, bakarwanira hamwe urugamba. Ikosa rimwe ry’umuntu umwe rishobora gutwara ubuzima bwa benshi. Natwe tugomba kumva ko turi ikipe, tugakorera hamwe kandi intego zacu tuzazigeraho."

Nyuma y’imyitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, indi bayikoreye i Shyorongi nimugoroba waho. Kuri uyu wa Gatanu, abakinnyi ba APR FC bari bahawe ikiruhuko.

Imikino ya gisirikare izabera muri Kenya kuva tariki ya 12 Kanama 2019. Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka tariki ya 11 Kanama 2019 ikagaruka tarikiya 24 Kanama 2019.

Hertier na Fiacre, abanyezamu ba APR FC bafite imbere heza

Umutoza mushya w’abanyezamu ba APR FC, Mugabo Alex

Mohammed utarabashije gukora imyitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane kubera yababaraga mu ivi ariko akaba yabashije gukora iy’ikigoroba

Mu myitozo, Adil anyuzamo akaganiriza rutahizamu Sugira Erneste

Peter usanzwe akinira ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ , yongewe muri APR FC izajya muri Militaly Games

Djuma na we afite akabazo gato k’imvune

Nshuti Innocent wavunitse ndetse utazabasha kujyana n’abandi muri Kenya... Tariki ya 8 Kanama, nibwo Nshuti Innocent yakoze imyitozo ye ya mbere nyuma yo kuvunikira mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Ikipe y’Ingabo z’Iguhugu ubwo yari yakiriwe na Rwamagana City

Ni imyitozo iba irimo imbaraga n’ishyaka

Yabasabye gusenyera umugozi umwe

Brig. Gen. Bayingana Filemon uzaba ayoboye ’Delegation’ izajya muri Kenya akurikiranira hafite imyitozo y’amakipe azahagararira RDF muri ’Military Games’

Abafana ba APR FC bishimiye ikipe bafite ndetse n’imitoreze y’abatoza bashya...uhereye i bumoso hari Kabange, Rujugiro na Semanyenzi uyobora Gitinyiro Fan Club

Nyuma y’imyitozo, Adil yasabye ba rutahizamu gusigara bakaganira...Manzi Thierry niwe uba asemura igifaransa kivugwa n’umutoza mukuru

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • mukonya

    basohokeye igihugu disi. n’imikino nyafrika?? nibabe bagiye kwihisha iyongiyoôoo .....bazagaruke andi makipe yibereye mu nyenga w’ibyo yagezeho.(gitinyirooooooo hhhhhhhhhhha)

    - 10/08/2019 - 16:29
  • TUYISHIMIRE.ANJE

    APERFC.IFITE.MACIRYARI.BAVANDI

    - 11/08/2019 - 20:20
Tanga Igitekerezo