Mu gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa mu Nkiko, kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino hagati y’ikipe y’Abavoka bafatanyije n’Abahesha b’Inkiko b’umwuga batsinze ikipe y’Abacamanza n’Abashinjacyaha warangiye Abavoka batsinze 3-0.
Iki cyumweru cyasojwe ku wa gatanu tari 13 Gashyantare 2-26, cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije kubaka ubutabera buboneye, burangwa n’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo. Umukino wahuje Abavoka n’Abacamanza wabaye ku wa kane tariki 12 Gashyantare 2026 kuri Kigali Pele Stadium.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, Madamu Urujeni Martine yavuze ko ibi bikorwa ari ikimenyetso cy’uko urwego rw’ubucamanza rushyira imbere urugamba rwo kurwanya no gukumira ruswa mu nkiko. Iyi kandi ikaba ari imwe mu ntego z’Umujyi wa Kigali bitewe n’uko ruswa isenya icyizere abaturage bagirira ubutabera ndetse n’imiyoborere muri rusange.
Insanganyamatsiko y’iki cyumweru yagiraga iti: “Serivisi mbi ni icyuho cya ruswa. Tanga amakuru dufatanye kuyamagana.”
Nyuma y’urugendo rwo kwamagana ruswa, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Justice Alphonse Hitiyaremye, yibukije ko impamvu Urwego rw’Ubucamanza rwashyizeho umwihariko mu kurwanya ruswa mu nkiko, ari uko inkiko zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu.
Yavuze kandi ko urugamba rwo kurwanya ruswa rutazigera ruhagarara kuko ari icyasha ku bashinzwe gutanga ubutabera, aboneraho no gushishikariza abaturarwanda bose kutajenjeka mu gukumira no kurwanya ruswa n’abakomisiyoneri.
11 Abavoka babanje mu kibuga
11 Abacamanza babanje mu kibuga
Cyubahiro Didier utoza Abavoka
Batonier Nkundabarashi Moise ukuriye urugaga rw’Abavoka yagaragaje ubuhanga mu kuwuconga
Me Barahira Eric, Perezida w’ikipe y’urugaga rw’Abavoka
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Justice Alphonse Hitiyaremye wari umushyitsi mukuru
Batonier Nkundabarashi Moise ukuriye urugaga rw’Abavoka yashimye cyane intambwe iri guterwa mu kurwanya ruswa mu nkiko



















































































































































/B_ART_COM>