Abari muri Rayon Sports bahuye na Enyimba hasigaye Mugisha Gilbert gusa

Nyuma y’imyaka ibiri Rayon Sports ikuwemo na Enyimba yo muri Nigeria muri ¼ muri cya CAF Confederations Cup, abakinnye uwo mukino mu myaka ibiri ishize, muri Rayon Sports hasigayemo Mugisha Gilbert gusa.

Tariki 23 Nzeri 2018 , Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Enyimba FC yo muri Nigeria ibitego 5-1 mu mukino wo kwishyura muri ¼ muri CAF Confederations Cup. Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije i Kigali 0-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Bashunga Abouba mu izamu; ab’inyuma ni Mugabo Gabriel, Rwatubyaye Abdul na Manzi Thierry (kapiteni), aho hagati ni Eric Rutanga, Prosper Donkor, Olivier Sefu na Mutsinzi Ange naho abataha izamu ni Djabel Manishimwe na Bimenyimana Caleb, inyuma yabo gato hari Muhire Kevin.

Abasimbura bari Nyandwi Saddam, Mugisha Francois bita Master, Mugisha Gilbert, Mbondi Christ, Mugume Yassin, Kassim Ndayisenga na Irambona Eric.

Mu kiganiro Gilbert Mugisha yagiranye na Rwandamagazine.com yavuze ko nubwo ariwe wenyine usigaye muri Rayon Sports ariko ngo ntajya yibagirwa ubwitange bwa bagenzi be bakinanye kugeza bakoze amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Ati " Byari ibihe byiza kandi mpora nibuka. Nubwo bagenzi banjye bose bamaze kugenda ariko mpora mbashimira ubwitange bagaragaje. Twabigezeho kuko harimo ubufatanye ku mpande zose haba ku bakinnyi, abayobozi ndetse n’abafana batahwemye kudushyigikira mu bihe byose twamaze duhatana muri ariya marushanwa."

Yunzemo ati " Abafana mpora mbashimira cyane kuko iyo nibutse ukuntu bazaga kudufana mu mvura, akabahitiraho, binkora ku mutima. Ibyo byiyongeraho uko bazaga kutwakira ku kibuga cy’indege, byose ni amateka kandi twakoreye hamwe."

Tariki 18 Mata 2018 Rayon Sports yanditse amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup nyuma yo gusezerera Costa do Sol yo muri Mozambique ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Rayon Sports yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda ikandagije ikirenge mu mikino y’amatsinda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup) kuva ryatangira gukinwa mu buryo buvuguruye.

Mu matsinda yari kumwe na Young Africans (Tanzania), USM Alger (Algeria), na Gor Mahia yo muri Kenya. Rayon Sports yerekeje muri ¼ ari iya kabiri inyuma ya USM Alger.

Baherereye he abakinnye uwo mukino ?

Bashunga Abouba ubu ari muri Mukura VS nyuma yo kuva muri Buildcon FC yo muri Zambia yari yerekejemo avuye muri Rayon Sports.

Mugabo Gabriel ari muri Sunrise FC nyuma yo kuva muri KCB yo muri Kenya yari yerekejemo avuye muri Rayon Sports.

Rwatubyaye Abdul ari muri Colorado Springs Switchbacks FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Manzi Thierry ari muri APR FC,Olivier Sefu , Djabel Manishimwe na Mutsinzi Ange bari muri APR FC berekejemo umwaka ushize bavuye muri Rayon Sports.

Bimenyimana Bonfils Caleb ari muri FK Pohronie yo muri Slovakia nyuma yo kuva muri FK RFS (FK Rīgas Futbola Skola) yo muri Lativia yari yerekejemo avuye muri Rayon Sports naho Muhire Kevin ari muri El Gaish yo mu Misiri yatijwemo avuye muri Misr Lel Makkasa yagiyemo avuye muri Rayon Sports.

Rutanga Eric ari muri Police FC, Prosper Donkor nta kipe afite nyuma yo kuva muri Rayon Sports umwaka ushize.

Muhire Mugisha François bita Master ari Bugesera FC, Nyandwi Saddam ari muri Musanze FC , Mugume Yassin ari muri Vipers FC yo muri Uganda, Irambona Eric ari muri Kiyovu SC, Kassim Ndayisenga nta kipe afite naho Mugisha Gilbert asigaje umwaka umwe muri Rayon Sports.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga kuri uwo mukino ....bose bamaze kuva muri Rayon Sports

Staff yose nayo ntigihari

Mugisha Gilbert ( wa gatatu uvuye i bumoso) niwe usigaye muri Rayon Sports

Umukino warangiye ari 5-1,...Rayon Sports yagitsindiwe na Bimenyimana Bon Fils Caleb

KANDA HANO UREBE AMAFOTO YARANZE UMUKINO WAHUJE RAYON SPORTS NA ENYIMBA MURI NIGERIA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo