Abanyamakuru batsinze Staff ya Rayon Sports, Jean Fidele akina nka rutahizamu (AMAFOTO)

Ikipe y’abanyamakuru b’imikino bibumbiye mu ishyirahamwe , AJSPOR (Association des Journalistes du Sports au Rwanda ), batsinze abakozi n’abayobozi ba Rayon Sports 2-0, Perezida wa Rayon Sports atungurana akina nka rutahizamu uca ku ruhande rw’i buryo.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 guhera saa kumi z’umugoroba.

Abaperezida bombi , Uwayezu Jean Fidele wa Rayon Sports na Butoyi Jean wa AJSPOR bombi babanje mu kibuga ndetse nibo bari ba kapiteni b’amakipe.

Byari byitezwe ko Uwayezu Jean Fidele akina mu izamu ry’abayobozi n’abakozi ba Rayon Sports ariko atungurana akina imbere, mu izamu hajyamo Ramazan usanzwe atoza ikipe y’abagore ba Rayon Sports.

Ku munota wa 5 Ikipe y’abanyamakuru yahushije igitego ku mupira watewe na Akira, ariko unyura hejuru y’izamu gato.

Ku munota wa 7 ikipe y’abanyamakuru yongeye ibona amahirwe y’igitego ku mupira wazamukanwe na Rusine ariko umupira umubana muremure, umunyezamu Ramazan wa Rayon Sports arawumutanga.

Ku munota wa 20, ikipe y’abanyamakuru yabonye uburyo bw’igitego cyatsinzwe na Imanishimwe Samuel, ariko Umusifuzi avuga ko umupira yawukozeho yaraririye.

Ku munota wa 25, Staff ya Rayon Sports yakoze impinduka Kapiteni w’ikipe Uwayezu Jean Fidele ava mu kibuga, hinjiramo Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic ukuriye Fan Clubs za Rayon Sports.

Ikipe y’abanyamakuru ya AJSPOR FC nayo yakoze impinduka, Butoyi Jean asohoka mu kibuga hinjira Joshua.

Ku munota wa 37 Kayisire Jacques, Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports wari wagoye ikipe y’abanyamakuru yarekuye ishoti rikomeye ari mu kibuga hagati, umupira uca kuruhande rw’izamu gato.

Umukino kuva ku munota wa 30, amakipe yatangiye gukinana ishyaka riri hejuru, ndetse hatangira kuzamo no kuvunana kugeretseho n’amakarita.

Ku munota wa 40 Ikipe y’abanyamakuru yaje gukora impinduka, Mucyo Antha yinjira mu kibuga, asimburwa Ushindi David.

Izindi mpinduka Rayon Sports yakoze, Ngoga Roger, Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports yasimbuwe na Nizeyimana Shaffy usanzwe ari kit Manager, naho Nkubana Adrien (DAF) asimburwa na Mugisha Jean de Dieu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego ubusa ku busa, gusa imbaraga zari nyinshi uko umukino wiyongeraga.

Niyonkuru Vladmir usanzwe ari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, yagize igice cya mbere wiza aho yakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso, akaba umukino watangiye afashe Kapiteni wa AJSPOR FC Butoyi Jean ndetse aza kuvamo asimburwa na Joshua nawe usanzwe ari umukinnyi ukomeye wa AJSPOR FC ariko bose yabafashe neza cyane.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 50, Hitimana Claude yahushije igitego ku mupira wari uturutse muri Koroneri ateretseho umupira n’umutwe, ujya hanze gato.

Ku munota wa 56 Rayon Sports yakoze izindi mpinduka, Kayisire Jacques arasimburwa.

Ku munota wa 66 Ikipe y’abanyamakuru ya AJSPOR FC yaje gutsinda igitego cya mbere ku ishoti rikomeye ryatewe na Joshua wagiye mu kibuga asimbuye.

Ku munota wa 72, ikipe y’itangazamakuru yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rusine Didier wari wagoye ba myugariro ba Staff ya Rayon Sports.

Kuva Mucyo Antha yagera mu kibuga ndetse Sadi Habimana, ikipe y’abanyamakuru yatangiye kurusha hagati ikipe ya Rayon Sports ndetse byanavuyemo itsindwa rya Staff ya Rayon Sports.

Imbaraga zabanye nke ikipe ya Staff ya Rayon Sports ndetse abakinnyi bananirwa kugera imbere y’izamu rya AJSPOR FC bibabana inkuru.

Staff ya Rayon Sports nayo yakoze impinduka Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports yinjira mu kibuga, ndetse na Nkurunziza Jean Paul (umuvuguzi) nawe ahabwa umwanya. Undi winjiye mu kibuga bigashimisha benshi ni Oscarie , umutoza wungirije wa Rayon Sports y’abagore ndetse yagaragaje ko yawukinnye kandi awuzi.

Ku ruhande rwa AJSPOR FC Jado Max yinjiye mu kibuga ari kumwe na Kigeri Patrick.

Ikipe y’abanyamakuru yakomeje gusatira cyane staff ya Rayon Sports ndetse ihusha ibitego bitandukanye, iminota 90 y’umukino irangira ikipe y’itangazamakuru itsinze Staff ya Rayon Sports ibitego 2-0 .

Uwayezu Jean Fidele , Perezida wa Rayon Sports yishyushya

Abagize ikipe y’abayobozi n’abakozi ba Rayon Sports ndetse n’abigeze kuyinyuramo nk’abayobozi

Ikipe y’abanyamakuru b’imikino, Association des Journalistes du Sports au Rwanda , AJSPOR

11 Staff ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 AJSPOR yabanje mu kibuga

Abaperezida bombi nibo bari ba kapiteni

Butoyi Jean, Perezida wa AJSPOR akaba yari na kapiteni wayo kuri uyu mukino

Kayisire Jacques, Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports yitwaye neza cyane ndetse agaragaza ko ari umukinnyi koko wanyuze muri iyi kipe aho yayikiniraga mu kibuga hagati

Rwaka Claude, umutoza wungirije wa Rayon Sports yakinnye nka myugariro. Umutoza mukuru, Haringingo Francis we ntiyabonetse kuri uyu mukino kubera uburwayi

Claude, umuganga wa Rayon Sports na we yagaragaje ko yigeze kuwuconga, akina nka myugariro w’i buryo

Namenye Patrick, umunyamabanga wa Rayon Sports na we yawuconze

Roger Ngoga , Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports

Perezida wa Rayon Sports niwe wari uyoboye abandi mu kibuga

Mujyanama Jean Fidele , Team Manager wa Rayon Sports yari yabaye ibamba kugeza avunitse

Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ko abashije kuwuconga

Prince Ishimwe ushinzwe umutekano ku mikino ya Rayon Sports we yitwaje akazi, ntiyajya mu kibuga

Perezida wa Rayon Sports yageze aho aharira abasore, asimburwa na Matic

Didier usanzwe ari cameraman wa RBA ku mikino itandukanye ya shampiyona yagoye Staff ya Rayon Sports ndetse niwe watsinze igitego cya kabiri cya AJSPOR

Vladimir utoza abanyezamu ba Rayon Sports

Ramazan nubwo yatsinzwe 2 ariko yari yabaye ibamba mu izamu, agaragaza ko akazi atoza agafiteho ubumenyi bwinshi

Mucyo Antha mu kazi

Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports

Patrick wabaye umubitsi wa Rayon Sports yatunguranye akina yambaye ’lunettes’

Kelly Abraham na we wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports yinjiye asimbuye

Abanyamakuru biganjemo abakobwa, bafannye bagenzi babo ivumbi riratumuka

Didier watsinze igitego cya kabiri

....haciye akanya kanini, Muhawenimana Claude na we yaserutse ngo yigaragaze

Oscarie, umutoza wungirije muri Rayon Sports y’abagore na we yinjiyemo bishimisha benshi ndetse agaragaza ubuhanga

Nubwo ’fitness’ ye itari hejuru cyane, Muhawenimana yagiye anyuzamo akawukoraho akanatanga umupira

Andi mafoto menshi yaranze uyu mukino ni mu nkuru yacu itaha
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo