Abanya Nigeria 2 birukanwe muri Musanze FC batamazemo kabiri

Abakinnyi babiri bakomoka muri Nigeria:Ernest Adeola na Okwecuku Okay bamaze kwirukanwa muri Musanze FC batamazemo kabiri kubera umusaruro muke.

Mu kwezi k’Ukuboza 2019 nibwo aba bakinnyi bazanywe muri Musanze FC na Gakumba Patrick wiyita Super Manager ari na we wabashakiye ikipe muri Musanze FC. Ernest Adeola ukina mu kibuga hagati na Ernest Adeola ukina ataha izamu bari bitezweho umusaruro no gufasha Musanze FC kuva mu myanya miri yarimo icyo gihe.

Umusaruro muke cyane

Nubwo aba bakinnyi bari basinye imyaka ibiri bakinira iyi kipe yo mu Majyaruguru,ubuyobozi bwa Musanze FC bwatangarije Rwandamagazine.com ko umusaruro muke wabo ariwo watumye basezererwa.

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC ati " Umusaruro twari tubitezeho siwo twabonye ndetse uwo baduhaye wari muke cyane ku buryo tutari kubagumana."

Kuva yagera muri Musanze FC, Ernest Adeola yabanjemo umukino umwe. Okwecuku Okay we yabashije gutsinda igitego kimwe , anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Uretse aba banya Nigeria, undi wari ugifite amasezerano wamaze gusezererwa ni umunyezamu Muhawenayo Gad.

Abakinnyi 3 bashya bamaze kwinjira muri iyi kipe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kamena 2020 nibwo Musanze FC yasinyishije abakinnyi bashya barimo Ndizeye Innocent ‘Kigeme’ wari umaze imyaka ibiri muri Mukura Victory nyuma yo kuva mu Amagaju FC, akaba akina hagati mu kibuga ku ruhande rw’iburyo. Kigeme yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Undi wasinyiye Musanze FC ni rutahizamu Munyeshaka Gilbert bahimba Rukaku wakiniraga Heroes FC ndetse na Niyonshuti Gad bita ‘Evra’ ukina inyuma ibumoso, we akaba yavuye muri Sunrise FC.

Undi mukinnyi wamaze kumvikana na Musanze F ni Umunyezamu Ntaribi Steven wakiniye APR FC na Police FC ubu akaba yari muri Gorilla FC. Hategerejwe gusa ko ashyira umukono ku masezerano.

Hari abagitegerejwe

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ahamya ko Peter Otema ukinira Bugesera FC ashaka kugaruka muri Musanze FC yanigeze gukinira. Arasha kuyizamo ariko akanatangira kwiga ibijyanye n’ubutoza.

Undi utegerejwe muri iyi kipe ni Samson Okwecuku wigeze kunyura mu ikipe ya Bugesera FC. Ngo yaba yararangiwe na Musanze FC na Seninga Innocent wamaze gusinyira gutoza iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere.

Rutahizamu wa Espoir FC, Kyambadde Fred na we ni umwe mu bagomba kuza muri iyi kipe mu minsi ya vuba.

Hari abatongerewe amasezerano

Uretse aba bakinnyi bashya, Musanze FC yongereye amasezerano y’imyaka ibiri Dushimumugenzi Jean, Habyarimana Eugène na Moussa Ally Sova wari usigaje umwaka umwe, ariko akaba yemeye kongezwa undi.

Abakinnyi basoje amasezerano muri Musanze FC, batazongerwa, barimo Maombi Jean Pierre, Nduwayezu Jean Paul ‘Chouchou’, Jean Didier Touya, Gabiro Jean Claude na Mugenzi Cédric ‘Ramires’.

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC avuga ko bafite intego yo kubaka ikipe itajegajega kuri buri mwanya

Okwecuku Okay avuye muri Musanze F atsinze igitego kimwe anatanze umupira umwe wavuyemo igitego

Ernest Adeola ukina mu kibuga hagati yabanjemo umukino umwe gusa

Ndizeye Innocent bita Kigeme yamaze gusinyira Musanze FC imyaka 2 avuye muri Mukura VS

Rukaku na we yamaze kwerekeza muri Musanze FC....tariki 26 Ugushyingo 2019 ubwo Musanze FC yatsindwaga na Heroes FC 3-2 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona, niwe wabanje igitego cya mbere

Niyonshuti Gadi bita Evra ukina ku ruhande rw’i bumoso rwugarira na we yamaze gusinyira Musanze FC

Kyambadde Fred usanzwe ari kapiteni wa Espoir FC ari mu nzira zigana muri Musanze FC

Ally Sova yamaze kongererwa amasezerano y’imyaka 2 asanga umwaka umwe yari asigaje akinira Musanze FC

Mugenzi Cedrick bita Ramires ari mu batazongererwa amasezerano

Jean Didier Touya na we ntazongererwa amasezerano

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo