Abakobwa Bakinira APAER WFC (Mu Cyiciro cya 1) Mu Batsinze 100% Ibizamini Bya Leta

Ishyirahamwe ry’Ababyeyi b’Abadivantisiti Bagamije Guteza Imbere Uburezi b’i Rusororo (APAER) rifite ishuri rya Rusororo Institute, ririshimira ko ryatsindishije ku kigero cya 100% mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022. Ni ishuri ryigaho abakinnyi bakina mu cyiciro cya 1 shampiyona y’umupira w’abagore mu Rwanda na bo batsinze 100%.

Association des Parents Adventistes Pour l’Education à Rusororo (APAER) ni ishyirahamwe ry’ababyeyi bishyize hamwe bashinga Rusororo Institute, ishuri rirera rinatanga uburezi bwo mu mashuri yisumbuye.

Rizwi cyane ariko kubera ikipe yaryo y’umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori ikina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda y’abagore izwi nka APAER Women Football Club.

Ni ikipe ikinwamo n’abanyeshuri b’abakobwa biga kuri iri shuri riherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

APAER WFC yazamutse mu cyiciro cya 1 mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 imaze umwaka umwe musa mu cya 2. Yahise itwara umwanya wa 3 ije inyuma ya Inyemera WFC yabaye iya 2 na AS Kigali WFC yaje ku mwanya wa 1 igatwara igikombe. APAER WFC kandi yanabaye iya 3 mu gikombe cy’Amahoro cy’uwo mwaka.

Urugendo rwagize APAER WFC icyatwa muri ruhago y’abagore y’u Rwanda nubwo iyimazemo igihe gito rutangira mu 1999 ubwo APAER nk’ishyirahamwe ry’ababyeyi ryatangizwaga ku mugaragaro rinatangiza ishuri, nk’uko umuyobozi waryo, bwana Seth Bayiringire yabibwiye Rwandamagazine.com.

Bayiringire uri mu banyamuryango [membres fondateurs] bashinze ku ikubitiro APAER ayobora APAER/Rusororo Institute kuva mu 2005. Avuga ko uretse guteza imbere ireme ry’uburezi rigamije iterambere ry’ubwenge (developpement mental), indi ntego muri 3 bari bafite harimo gufasha abana barera kugira amagara mazima binyuze mu gusigasira umubiri (developpement physique) no gukura no gutera imbere mu buryo bw’umwuka (developpement spirituel).

Kuri iyi ntego ya gatatu, Bayiringire agira ati “Twemera tudashidikanya ko umuntu ukuze cyangwa ufite ubumenyi ku by’umwuka anagira imico y’ubupfura ‘discipline’ imufasha no kwitwara no mu bundi buzima busanzwe, akabanira abandi neza kandi agatera imbere nta kabuza.

Bwana Bayiringire avuga ko mu myaka isaga 23 iri shyirahamwe rimaze ribayeho bishimira ko izi ntego eshatu bagenda bazigeraho ku rugero rwa buri imwe ukwayo nubwo bitaziye rimwe.

Ati “Birumvikana, icyo twakoze kandi tukanashyiramo imbaraga mbere ni uguteza imbere ireme ry’uburezi bwo mu ishuri (developpement academique), hanyuma ibindi byagiye biza buhoro buhoro.

Iri shuri ubundi ryatangiye ryigisha amasomo mu cyiciro rusange (Tronc Commun) gusa ryaje no gutangiza amasomo y’icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (Advanced Level) aho kugeza ubi gifite amashami arimo Ibaruramari (Accounting), Ugukora porogaramu z’ikoranabuhanga (software development), ikoranabuhanga mu itumanaho (Electrical Communication), Masonry (Ubwubatsi), n’iby’Ihuzanzira mu ikoranabuhanga (Networking) n’Ubukerarugendo (Tourism).

Twishimira cyane ko abo twareze banatsinda neza bavuyemo abagabo n’abagore beza babereye igihugu. N’ubu bagaruka kudushimira baha ubuhamya barumuna babo bacyiga hano.”

Irerero rikataje ry’abakina ruhago by’umwihariko iy’abakobwa mu Rwanda
Mbere yo kwandikisha ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore mu Rwanda mu 2020 yabanje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, APAER yari isanzwe ari ishuri ry’icyatwa mu kurera abana b’abakobwa biga banakina.

Mu mwaka wa 2012, APAER yatwaye igikombe nk’ishuri ryisumbuye mu mupira w’amaguru ihize andi yose mu Rwanda byanayihesheje itike yo guhagarira u Rwanda mu marushanwa y’imikino ihuza amashuri yisumbuye muri Afurika y’Uburasirazuba azwi nka FEASSA.

Benshi mu babaga biga banakina kuri iki kigo, iri shuri ryabatizaga ikipe y’abari n’abategarugori ya Rugende WFC yakinaga mu cyiciro cya 1.

Hari abakinnyi benshi bakiniye kandi bize muri APAER bakiniye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore y’u Rwanda. Ni ko binameze ubu kuko Niyonkuru Diane, kapiteni w’iyi kipe y’abatarengeje imyaka 20 wari na kapiteni wa APAER wigaga muri Electronic Telecommunication yatsinze ikizamini cya leta ku manota 41/60 nk’uko twabibwiwe n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri yibanda ku mikino (animateur sportif), muri APAER, bwana Uwineza Khan.

Habonimana Thadeo wigaga muri Tourism yatsinze n’amanota 59/60. Yari kapiteni w’abahungu ba APAER anakinira Gasabo FC. Ni we watsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya 2 akinira Gasabo mi gihe mu marushanwa ahuza amashuri yisumbuye (interscolaire) na ho ari we winjije byinshi.

Uwineza Khan ufite licence B ya FERWAFA yakoreye abifashijwemo na APAER/Rusororo Institute yakinnye ruhago agera muri Kiyovu Sports nubwo atakomeje. Avuga ko 80% mu bakiniraga Scandinavia WFC- ikipe rukumbi yabashije gutwara shampiyona y’u Rwanda y’abagore mu 2018-19 ihangamuye AS Kigali WFC yatwaraga iyi shampiyona yatangira gukinwa- baciye muri APAER.

Aba barimo uwari kapiteni wayo, Uwineza Djazila wari na kapiteni mu bajyanye na APAER muri FEASSA n’abandi nka Anne Marie, Mutuyimana Magnifique, Urimubenshi Claudine n’abandi benshi.

Hari abakinnyi 5 bakinira AS Kigali WFC ndetse na 3 bari muri Rayon Sports WFC yatangiranye imbaraga barimo nka Rosine Uwiringiyimana na bo baciye muri APAER.
Abanyamakurukazi Rigoga Ruth ukorera RBA na Clarisse Uwimana, wa B&B FM/ Umwezi ni bamwe mu bagore bamamaye bize kuri APAER/ Rusororo Institute batsinda neza kandi banakina ruhago.

Abatoza ikipe ya APAER WFC ni abantu bakinnye ku rwego rwo hejuru mu Rwanda kandi uretse amahugurwa yaba aya FIFA n’aya FERWAFA bagiye bakora, banafite ibyangombwa byo gutoza (licences) kugeza kuri Licence B ya CAF. Ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi “physiotherapist’’ we “yabyize mu Bushinwa.”
Bisengimana Jeremie utoza APAER WFC yari mu ikipe y’igihugu ya Rwanda B yatwaye igikombe rukumbi cya CECAFA u Rwanda rwatwaye mu mateka yarwo.

Nta baterankunga uretse ababyeyi b’abana barererwa muri APAER muri ibi bikorwa by’umupira kabone nubwo byaba ibikoresho, guhemba abatoza n’abaganga bikorwa na APAER ari “ibintu bihenze” nk’uko Bayiringire Seth uyobora iri shuri yabitubwiye ngo “kuko ikintu cyiza gihenda.”

Uretse ubufasha mu ngendo butangwa na FERWAFA, ibindi by’umwihariko ishuro rikora ku makipe y’abahungu n’iy’abakobwa biva mu ngengo y’imari itangwa n’ishyirahamwe ry’ababyeyi.

Bayiringire yongeyeho ati “Uretse kuba APAER yarashinzwe ifite intego zo guteza imbere amagara y’umubiri binyuze muri siporo, kuba dufite ikipe mu cyiciro cya mbere, bimenyekanisha ishuri, kandi siporo ifasha abana kwiga neza ndetse iyo tubonye abana batsinze banakina nk’uku bose batsinze 100% nta n’umwe utsinzwe biradushimisha cyane.”

Ikinyabupfura no ‘kunyurwa’ ni ingenzi ku bakinira APAER WFC

Mu bugimbi cyangwa ubwangavu, umwana ugaragayeho impano idasanzwe yo gukina umukino runaka hari ubwo “yirara” ntiyige cyane ko bamwe bakina bahembwa imishahara iruta kure n’iy’ababarera.

Ukwamamara n’amafaranga babona bakiri bato bibuza benshi urukundo rw’ishuri nyamara birangira akenshi “nabi” kuko mu gihe siporo mu Rwanda ikibarwa nk’iyo kwishimisha (amateurism) itaragera neza ku rwego rw’abayigize umwuga (professional), usanga utaraciriye akabando k’iminsi mu ishuri ngo akabike kure hari ubwo ubuzima bumugora hanyuma. Ingero ni nyinshi.

Nk’ubwo muri APAER nubwo abahakina nta mafaranga y’ikirenga bahabwa, iri shuri rigenera abakobwa iby’ibanze bikenerwa n’abangavu, kandi hari “ibyo bo batishyura’’ bagenzi babo badakina muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere “bishyura.”

Diregiteri Bayiringire Seth yavuze ko mu rwego rwo gufasha aba bakobwa gukomeza ikinyabupfura gikwiriye, bahaye akazi umukobwa “bashimira cyane” wize kuri iri shuri ari umukinnyi akaba na kapiteni waryo bamushinga imyitwarire yabo (matron) aho abana na bo buri munsi kuko “azi neza ibyo abakobwa bakina bakenera.”

Bayiringire yizera ko mu minsi iza APAER/ Institute Rusororo izabona abandi baterankunga bazayifasha kugera ku ntego zayo ku rwegi rwisumbuyeho by’umwihariko muri siporo.

Ikipe y’abakobwa ba APAER

Niyonsaba Diane wigaga muri APAER ni kapiteni w’ikipe yabo akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 20

Ikipe y’abahungu ya APAER

Umutoza wa APAER

Uwineza Khan, umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri yibanda ku mikino (animateur sportif), muri APAER

Bayiringire Seth, Umuyobozi w’ikigo cya APAER

Iradukunda Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo