Abakinnyi 10 ba APR FC muri 27 bagomba kwitegura Côte d’Ivoire

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2019, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 27 bagomba kwitegura umukino wa Cote d’Ivoire uzaba mu byumweru bibiri biri imbere.

Amavubi azasoza urugendo rwo gushaka itike yo kujya muri CAN 2019 izabera mu Misiri muri Kamena, yakirwa na Cote d’Ivoire tariki ya 23 Werurwe 2019 kuri Stade Bouaké i Abidjan. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamaze gusezererwa kuko iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda H ririmo Cote d’Ivoire, Guinea na Centrafrique.

APR FC niyo ifite abakinnyi benshi bahamagawe (10), Rayon Sports ifitemo abakinnyi batanu, Mukura Victory Sport abakinnyi batatu, AS Kigali umukinnyi umwe, Kiyovu Sport umukinnyi umwe n’abandi bakinnyi barindwi bakina hanze.

Mu bakinnyi bahamagawe, hajemo umunyezamu Mvuyekure Emery wari umaze igihe adahamagarwa. Uyu musore kuri ubu ukinira ikipe ya Tusker FC muri Kenya, ni umwe mu bari kwitwara neza muri iyi minsi nyuma yo kuva mu Rwanda.

Rwatubyaye Abdul wamaze kwerekeza muri Kansas FC yo muri MLS muri Amerika yahamagawe kimwe na Muhire Kevin kuri ubu uri kubarizwa muri Dakhleya yo mu Misiri. Nsabimana Eric wa AS Kigali na we yongeye kubona umwanya mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kitari gito kimwe na Habimana Hussein wa Rayon Sports.

Umunyezamu wa Rayon Sports Mazimpaka Andre watsinzwe igitego kimwe mu mikino irindwi iheruka ntiyahamagawe, aho Mashami yavuze ko babibonye ko ameze neza, ariko na we ntawakwirengagiza ko yamaze igihe kirekire adakina.

Amavubi azatAngira umwiherero kuwa Kane, akorera kuri Stade Amahoro, azahaguruke mu Rwanda tariki ya 21 z’uku kwezi.

Guinea yamaze kubona itike, iyoboye itsinda H n’amanota 11, ikurikiwe na Cote d’Ivoire ifite amanota 8. Centrafrique bafite amanota atanu ku mwanya wa gatatu mu gihe u Rwnada ari u rwa nyuma n’amanota abiri gusa.


Abakinnyi 27 bahamagawe

Abanyezamu

  1. Rwabugiri Omar (Mukura VS)
  2. Kimenyi Yves (APR FC)
  3. Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Ba myugariro

  1. Rwatubyaye Abdul (Kansas FC, USA)
  2. Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium)
  3. Manzi Thierry (Rayon Sports)
  4. Buregeya Prince (APR FC)
  5. Fitina Omborenga (APR FC)
  6. Imanishimwe Emmanuel (APR FC)
  7. Habimana Hussein (Rayon Sports)
  8. Iragire Saidi(Mukura VS)
  9. Rutanga Eric (Rayon Sports)
  10. Iradukunda Eric (Rayon Sports)

Abakina hagati

  1. Butera Andrew (APR FC)
  2. Niyonzima Ally (APR FC)
  3. Muhire Kevin (Da
  4. Niyonzima Olivier (Rayon Sports)
  5. Nsabimana Eric (AS Kigali)
  6. Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium)
  7. Nshimiyimana Imran (APR FC)

Ba rutahizamu

  1. Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania)
  2. Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)
  3. Hakizimana Muhadjiri (APR FC)
  4. Nshuti Dominique Savio (APR FC)
  5. Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sport)
  6. Iradukunda Bertrand (Mukura VS)
  7. Byiringiro Lague (APR FC)

Bonnie Mugabe ushinzwe amarushanwa n’itangazamakuru muri FERWAFA

umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 27 bitegura Cote d’Ivoire

Mashami n’umutoza wungirije Seninga Innocent

Umutoza w’abazamu b’Amavubi Higiro Thomas

JImmy Mulisa na we wungirije mu Amavubi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • ghghghgh

    Njye mbona byari bikwiye gushaka abana akaba aribo bajya kwikinira uyu mupira kubera ko n’abazajyayo ntacyo bakiramira. Rero ngo benda kuba muri batanu muri Africa ra!

    - 11/03/2019 - 15:19
  • Liberte Ishimwe

    Ndumva inkuru yawe utari kuyiha tittle wayihaye kabisa.
    Thanks.

    - 11/03/2019 - 16:07
  • MANUCO

    Yagombaga kuyiha iyi Title kugirango yerekane ko byacitse ngine kko bahamagaye 10 ba APR fc, iki kinyamakuru c ntimukizi aho gihengamira.
    Ubu icyo yaragendereye nukwerekana ko ababajwe nuko APR f c ariyo yavuyemo benshi ubundi akagumura abarayo

    - 11/03/2019 - 20:27
  • Rogers

    Nta mpanvu yuko abarayons bagumuka ariko,kuko barabiziko Apr iba ifite abakinnyi beza bose mugihugu,umwiza agomba kuba ariho abarizwa so kugiramo abakinnyi 10 birakwiye kuko ubwayo Apr ikinamwo nintoranywa.ahubwo nkubuyu ngo Hussein na Radou sinzicyo babahamagariye hhhhh cyakora nubusabane pe!!!

    - 11/03/2019 - 22:18
  • Thousse

    Mbega title hano we uku nukurwanya APR FC gusa? Muzi gufana pe
    Ubuse aba bahabinana barusha ba Rusheshangoga, Rugwiro, Issa, n’abandi mwese muzi wagirango n’ubusabane ngo noneho mubababajwe numuzamu wareyo utahamagawe hhaha Ntwari Fiacre se we ntiyitwaye neza?

    - 12/03/2019 - 07:45
Tanga Igitekerezo