Abafana bemerewe kureba umukino wa Rayon Sports na Gasogi United

Ikipe ya Rayon Sports yabimburiye andi makipe kugarura abafana Ku kibuga mu mukino uyihuza na Gasogi United kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 saa cyenda.

Nyuma y’iminsi 39, abafana bongeye gukomorerwa kureba imikino ku bibuga bitandukanye mu Rwanda ni mu gihe bari bakumiriwe mu Ukuboza kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yetaraniye muri Village Urugwiro ku wa 26 Mutarama 2022 iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje ko “Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Abafana bemerewe kureba imikino kuri stade no ku bibuga by’imikino.

Kuri uyu Kane nibwo Minisiteri ya Siporo yasohoye amabwiriza arambuye yemerera abafana kugaruka Ku kibuga. Umufana arasabwa Kuba yarikingije byuzuye ndetse hakubahirizwa amabwiriza yo kurwanya Covid19. Stade yemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwayo.

Umufana ushaka kureba umukino wa Rayon Sports na Gasogi United arasabwa kwishyura ibihumbi bibiri, bitanu cyangwa ibihumbi 10 muri VIP.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo