Abafana ba Chelsea bishyuriye ’Mutuelle de Santé’ abantu 180 (AMAFOTO 100)

Abafana ba Chelsea mu Rwanda bibumbiye muri CHELSEA FC - Kigali Official Supportes Club batanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 180 (asaga 500.000 FRW)bo mu Murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge,umuyobozi w’ako karere asaba ko abandi bafana babareberaho.

Ni igikorwa bakoze ku wa gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021 mu muganda wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara ruherereye mu mudugudu wa Nyabugogo, Akagali ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge .

Ni umuganda wibanze mu kubaka uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana ari nayo itera igwingira ryabo.

Ni umuganda witabiriwe n’abafana ba CHELSEA FC mu Rwanda, Urubyiruko rw’Abakorerabushake , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, Kalisa Jean Sauver, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisigara , Peter Hendrick Vrooman , Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda n’abandi banyuranye.

Kalisa Fidele , umuyobozi w’abafana ba Chelsea mu Rwanda yavuze ko impamvu bifuje gukorera umuganda mu Kimisagara ari uko ariho basanzwe bafite icyicaro.

Yavuze ko igikorwa bakoze cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza ari ukugira ngo abana bazagire ubuzima bwiza, ibizatuma wenda ngo babona umwana wazakinira ikipe bafana ya Chelsea FC yo mu Bwongereza.

Kalisa Fidele yagize ati " Iki gikorwa twagiteguye mu bikorwa dusanzwe dutegura harimo kurwanya imirire mibi y’abana, kurwanya igwingira ry’abana nkuko bikomeza kugarukwaho n’abayobozi b’igihugu cyacu cyane cyane nyakubwahwa Perezida wa Repubulika , natwe rero nk’abafana ba Chelsea , tugomba kumva ko hari icyo tugomba kubikoraho kugira ngo umuryango nyarwanda ugire abana bakura neza."

Yunzemo ati" Turi abafana ba Chelsea ariko twazanishimira ko umwana wa hano Kimisagara twazamubona yasinyiye Chelsea. Ibyo byagerwaho mu gihe umwana yagize ubuzima bwiza kandi akabona imirire iboneye."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yashimiye cyane aba bafana ndetse asaba abandi kubareberaho.

Ati " Mu mvugo yanyu habamo gutwara ibikombe, kandi ni koko murabyegukana. Uko mubyegukana ninako muba ’bandebereho’ no mu bikorwa nk’ibi byo kubaka umuryango nyarwanda, nsaba n’abandi bafana kubareberaho."

Chelsea FC Kigali official Supporters Club igizwe n’abanyamuryango 210 bujuje ibyangombwa. Mu ntangiriroza season ya 2019 nibwo bemewe nk’itsinda ryemewe mu yandi afana Chelsea ku isi.

Uretse kuba ari ihuriro ry’abafana ba Chelsea, basanzwe banakora ibikorwa byo kubaka igihugu harimo ibyo kurwanya ibiyobyabwenge, gusubiza mu ishuri abana baricikirije n’ibindi.

Fidele Kalisa bita P10, perezida w’abafana ba Chelsea mu Rwanda ari mu bahageze mbere


Umuyobozi w’Umurenge ari kumwe na Perezida w’abafana bareba aharibukorerwe umuganda

Ntaganzwa Desire bahimba Mourinho, umunyamabanga w’abafana ba Chelsea mu Rwanda

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy(hagati) na we yari muri uyu muganda

Bubatse uturima tw’igikoni

Peter Hendrick Vrooman , Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda

Basize bahateye amashu

Appolinarie Uwineza bita Cadette,umubitsi w’abafana ba Chelsea atera amashu

Kalisa Jean Sauver, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisigara yashimiye cyane abafana ba Chelsea mu Rwanda

Basangiye n’abana indyo yuzuye yari yateguwe

Isimbi Justine, ushinzwe ’social’ muri fan club ya Chelsea asangira n’abana

Kalisa Fidele yavuze ko abana bifuza ko bakura neza bakabona n’ubuvuzi bwiza kuko ngo bakeneye kuzabonamo abazakinira Chelsea

Batanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 180

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yasabye abandi bafana kurebera uba Chelsea

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo