Abafana ba Arsenal batsinze aba Chelsea mu irushanwa rihuza za ’Fan Clubs’ (AMAFOTO)

Ikipe y’abafana ba Arsenal bo mu Rwanda yatsinze iy’abafana Chelsea 3-1 mu irushanwa riri guhuza za Fan Clubs z’amakipe yo mu Rwanda ndetse n’ayo hanze.

Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019 ku kibuga cya Skol giherereye mu Nzove. Iri rushanwa ryateguwe na Rwanda Arsenal Supporters Club.

Mu makipe y’abafana b’amakipe yo mu Rwanda harimo aba APR FC, Rayon Sports ndetse n’aba Kiyovu SC ari nayo ari mu itsinda ribanza. Afana amakipe yo hanze harimo abafana Arsenal, aba Chelsea na Manchester United.

Mukasa Jean Marie ukuriye Rwanda Arsenal Supporters Club yateguye iri rushanwa yatangarije Rwandamagazine.com ko bateguye iri rushanwa kugira ngo basabane, banamenyane ndetse bimakaze umuco wa Siporo.

Yagize ati " Ni urushanwa twatekerejeho mu rwego rwo gusabana no kumenyana hagati y’abafana bafana amakipe yo hanze n’abafana amakipe yo mu Rwanda. Twabitekerejeho nyuma y’uko Shampiyona irangiye kuko nyuma yaho nta bindi bikorwa bya Siporo biba bihari. Ikindi ni ugukangurira abantu gukora Siporo."

Mukasa akomeza avuga ko iri rushanwa bateganya ko rizaba ngarukamwaka. Uruganda rwa Skol niwe muterankunga mukuru ndetse ninayo izatanga igikombe, imidali n’amafaranga azahabwa buri kipe yitabiriye iri rushanwa.

Umukino ufungura irushanwa, abafana ba APR FC batsinze aba Kiyovu 2-1, naho aba Arsenal batsinda aba Chelsea 3-1.

Arsenal yatsindiwe na Muvala Valens , Albert na Tuyishime Eric. Mazimpaka Samadou niwe watsindiye abafana ba Chelsea igitego rukumbi batsinze muri uyu mukino.

Tariki 15 Kamena 2019, abafana ba Manchester United bazabanza gukina n’aba Chelsea saa saba z’amanywa, nyuma aba Rayon Sports bahure n’aba APR FC ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.

Tariki 22 Kamena 2019, saa saba z’amanywa, abafana ba Arsenal bazahura n’aba Manchester Unites, saa kumi z’uwo munsi, abafana ba Rayon Sports bahure n’aba Kiyovu SC.

Tariki 29 Kamena 2019, hazaba imikino ya 1/2. Ikipe ya mbere mu itsinda A izahura n’iya kaburu mu itsinda B saa saba naho saa kumi mbere mu itsinda B ihure n’iya kabiri mu itsinda A.

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku itariki 4 Nyakanga 2019.

Rwanda Arsenal Supporters Club yateguye iri rushanwa ni ihuriro rizwi n’ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal ndetse batanga umusanzu mu ikipe bafana. Mu Rwanda kugeza ubu harabarurwa abagera kuri 920 bamaze kwandikwa i Londres mu Bwongereza.

Uretse ibindi bikorwa bibahuza nk’abafana, mu bikorwa byo kubaka umuryango nyarwanda bafasha abatishoboye babagenera ubwisungane mu kwivuza ndetse no kurihira abana batsinze mu mashuri yisumbuye ariko batabasha kubona uko bajya muri Kaminuza.

Izindi ntego bihaye muri uyu mwaka w’imikino , harimo kubaka inzego z’abafana hirya no hino mu gihugu, gufasha abana bafite impano mu mupira w’amaguru bagashakirwa amakipe ateza impano zabo imbere n’ibindi.

Uko irushanwa riteganyijwe

Abasifuzi babanje gufata imyirondoro y’abakinnyi

11 Arsenal Fan Club yabanje mu kibuga : Twizeyimana Cassim, Gatete Jean Paul, Uwamungu Jean de Dieu, Ndizeye Evariste , Leonard Rwandangira, Ishimwe Kubuya Sharom, Twizeyimana Albert, Tuyishime Eric, Bazibuhe Basile, Muvala Valens Fils na Habineza Alphonse

Umutoza: Rudasingwa Iquel Fleury

Umutoza wungirije:Ndayizeye Didier (Baggio)

11 Chelsea Fan Club yabanje mu kibuga: Uwineza Jean Pierre(goal keeper), Namahoro Gilbert, Mazimpaka Samadou, Nduwayo Emmanuel , Rutikanga Jean Damascene, Ndayizeye Arsene (Matterazzi), Minani Abdoulkhalim, Ndaruhutse Perminass, Habiyaremye Nelson Gaspard, Nyirimana Serge, Rwigema Castro (captain)

Umutoza: Desire Ntaganzwa (Mourinho)

Abasimbura b’abafana ba Arsenal

Abasimbura b’abafana ba Chelsea

Abafana ba Arsenal nibo bafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Muvala Valens

Fair Play niyo ishyizwe imbere muri iyi mikino

Albert watsinze igitego cya 2 kuri penaliti, yagoye cyane abafana ba Chelsea

Desire bita Mourinho utoza abafana ba Chelsea imibare yari iri kumubana myinshi nyuma y’uko bakomeje guhusha ibitego byabazwe

Umutoza wungirije w’abafana ba Chelsea na we yari yabuze aho ahera bahindura umukino

Rudasingwa Iquel Fleury we yitegerezaga uko yakwinjiza ibitego byinshi

Basile wahoze akinira Miroplaste FC ni umwe mu bagoye abafana ba Chelsea

Abafana ba Arsenal batsinze igitego cya 2 kuri Penaliti yinjijwe neza na Albert

Uko igitego rukumbi cy’abafana ba Chelsea cyinjiye mu izamu

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo