Itsinda Eagle Company Ltd ry’abashinzwe umutekano wo ku bibuga (Stewards) bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bahiga gusigasira amateka y’igihugu.
Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa mbere tariki 1 Kamena 2026, aho abagize Eagle Company basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda, agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga.
Nyuma yo kwerekwa amateka atandukanye, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga ibihumbi 250 bazize Jenoside.
Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka.
Umuyobozi wa Eagle S.C Company Ltd , Izere Valerie yavuze ko intego y’iki gikorwa ari ugufasha urubyiruko kwiga amateka neza mu rwego rwo kuyasigasira.
Ati “Iki gikorwa tugitegura kugira ngo dufashe abakozi bacu kumenya amateka bityo babone uko bazayasigasira bayasangiza bagenzi babo mu rugo ndetse n’ahandi hose babasha kugera.”
Eagle S.C Company yashinzwe muri Kamena 2023.
Umuyobozi wa Eagle S.C Company Ltd , Izere Valerie avuga ko ajya kugira igitekerezo cyo kuyishinga yagikuye mu kazi n’ubundi yakoraga , aragakunda abona ko na we yanatanga umusanzu ku gihugu cye nk’umutegarugori kandi wagirira n’abandi akamaro.
Umuyobozi wa Eagle S.C Company Ltd , Izere Valerie yandika mu gitabo cyandikwamo ubutumwa n’abasura uru rwibutso





















































/B_ART_COM>