Leroy Gomes yahize abandi, imodoka 2 ntizasoza umunsi wa kabiri wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 (Amafoto)

Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu Modoka y’umwaka wa 2022 ibona nyirayo kuri iki Cyumweru mu gihe Leroy Gomes yaba yongeye kwitwara neza. Umunsi wa kabiri w’irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika, wasize uyu Munya-Zambiayiyongereye amahirwe yo kuyegukana mu gihe imodoka ebyiri zirimo iy’Umunyarwanda zitabashije gusoza uduce twose twakozwe.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Nzeri 2022, mu mihanda y’i Gako, Gasenyi na Nemba mu Karere ka Bugesera ni ho hakiniwe uduce dutandukanye tugize umunsi wa kabiri w’irushanwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally iri kuba ku nshuro ya 22.

Iri siganwa ryatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 23 Nzeri 2022 hakinwa agace ko kwiyereka “Super Stage” kuri Kigali Convention Centre maze Karan Patel ukomoka muri Kenya asoza ari ku mwanya wa mbere.

Ku munsi wa kabiri w’iri siganwa ririmo gukinwa ku nshuro 22 akaba ari iya 6 rigiye ku ngengabihe ya shampiyona y’Afurika, imodoka 19 ni zo zitabiriye intera ya mbere yakiniwe mu Karere ka Bugesera i Gako, Gasenyi, Nemba na Ruhuha.

Abasiganwa bakinnye uduce turindwi aho basoje bakoze intera ya kilometero 100,35.

Muri Ford Fiesta R5, Lorey Gomes ukomoka muri Zambia akaba anayoboye urutonde rwa shampiyona y’Afurika muri uyu mwaka wa wa 2022, ni we wasoje ari ku mwanya wa mbere aho amaze gukoresha iminota 47 n’amasegonda 33. Gomes yegukanye uduce tubiri muri turindwi twakinwe. Yegukanye agace ka mbere “Gako 1” n’aka gatanu “Gasenyi 1”.

Ku mwanya wa kabiri hari Umunya-Kenya Patel Karan na we utwara Ford Fiesta R5, umaze gukoresha iminota 47 n’amasegonda 46.

Patel Karan yegukanye uduce tune turimo aka kabiri “Gasenyi 1”, aka kane “Gako 2”, aka gatandatu “Nemba 2” n’aka karindwi “Ruhuha 1”.

Ku mwanya wa gatatu hari Anwar Hamza ukomoka muri Uganda umaze gukoresha imikinota 48 n’amasegonda 45 mu gihe Umunyarwanda uri hafi ari Giancarlo Davite utwara Mitsubishi Lancer Evo X, aho ari ku mwanya wa cyenda amaze gukoresha iminota 54 n’amasegonda arindwi.

Gakwaya Jean Claude watwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2019 ari kumwe na Mugabo Claude bagikinana, ubu bari ku mwanya wa 11 mu gihe Kalimpinya Queen uri gukina isiganwa rye rya mbere atwaye ndetse akaba ari Umunyarwandakazi wa mbere ubikoze, ari ku mwanya wa 17.

Imodoka zitasoje umunsi kabiri ni ebyiri zirimo Mitsubishi Lancer Evo 9 ya Bwette Sameul ufatanya na Nsamba Aaron (Uganda) yavuyemo ku gace ka mbere ndetse na Toyota Avensis ya Mayaka Julien (Rwanda) ufatanya na Salim Abdallah (Burundi) yavuyemo nyuma y’agace ka kane.

Biteganyijwe ko umunsi wa gatatu ari na wo wa nyuma wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 uzakinwa ku Cyumweru guhera saa Tatu za mu gitondo. Hazakorwa uduce tune mu mihanda ya Kamabuye na Gako (hombi inshuro ebyiri).

Umuhango wo gusoza isiganwa ry’uyu mwaka no gutanga ibihembo urabera kuri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru saa Kumi z’amanywa.

Indi nkuru wasoma: Karan Patel yigaragaje ku munsi wa mbere wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 (Amafoto)

Umunya-Uganda Jas Mangat ni we wahagurutse mbere y’abandi

Ford Fiesta R3 yari itwawe n’Umunya-Kenya Jeremiah Wahome

Umunya-Kenya Anwar Hamza na we atwaye Ford Fiesta R3

Umunya-Zambia Leroy Gomes yongeye kwerekana ko akwiye gutwara Shampiyona Nyafurika

Umunya-Kenya Karan Patel akata ikorosi mu muhanda w’i Gako

Kimathi McRae ukomoka muri Kenya, atwaye Ford Fiesta R3

Umunyarwanda Giancaelo Davite muri Mitsubishi Lancer Evo X

Maxime Wahome uri mu bagore babiri bitabiriye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 atwaye Ford Fiesta R3

Gakwaya Jean Claude watwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019 muri Subaru Impreza

Umurundi Din Imtiaz nawe asgaye atwara Subaru Impreza

Mayaka Julien ntiyabashije gusoza isiganwa ry’umunsi wa kabiri

Kalimpinya Queen yakinanaga na Ngabo Olivier muri Subaru Impreza

Umunyakenyakazi Wahome Maxime ari mu bagore bamaze kumenyekana muri ’Rally’

Dunca Mubiru wo muri Uganda

Kansiime Jonas na Tushabe Ivan muri Mitsubishi Lancer Evo 9

Subaru Impreza ya Gakwaya Claude na Mugabo Claude

Busulura Fred Kitaka ukomoka muri Uganda

Umugande Nyanzi Issa ukinana na Nasser Samir

Kanangire Christian atwaye Subaru Impreza hamwe na Mujiji Kevin

Balondemu Gilberto na Walugyo Gilbert muri Toyota RunX

Uko abasiganwa bakurikirana nyuma y’uduce turindwi twakinwe ku wa Gatandatu
AMAFOTO: RAC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo