US, UK na Australia byemeranyijwe ku mushinga w’amato y’intambara akoreshwa n’ingufu za nikleyeri

Abategetsi b’Amerika, Ubwongereza na Australia batangaje andi makuru mashya kuri gahunda yabo yo gukora amato (ubwato) y’intambara agendera munsi y’inyanja yo ku rundi rwego rugezweho akoreshwa n’ingufu za nikleyeri.

Bijyanye n’iyi gahunda y’amasezerano azwi nka AUKUS (impine ya Australia, UK na US), Australia izabona mbere na mbere amato nibura atatu agendera munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za nikleyeri, iyahawe n’Amerika.

Ibi bihugu by’inshuti bizanakorana mu kubaka amato mashya akoresha ikoranabuhanga rigezweho, ririmo nk’ibikoresho bitanga ingufu (ama ’reactors’) bikorwa n’uruganda rukora imodoka rwa Rolls-Royce rwo mu Bwongereza.

Aya masezerano agamije guhangana n’ijambo Ubushinwa bufite mu karere k’inyanja y’Ubuhinde n’inyanja ya Pasifika.

Ubwo yavugaga ari kumwe n’abategetsi bagenzi be mu mujyi wa San Diego muri leta ya California, Perezida w’Amerika Joe Biden yashimangiye ko ayo mato atazaba afite intwaro za kirimbuzi kandi ko atazabangamira ibyo Australia yiyemeje byo kuba igihugu kitarangwamo intwaro kirimbuzi.

Mu masezerano mashya yatangajwe ku mugaragaro ku wa mbere, abagize igisirikare cya Australia kirwanira mu mazi (Royal Australian Navy, RAN) bazashyirwa mu bigo bya gisirikare by’Amerika n’Ubwongereza by’amato y’intambara agendera munsi y’inyanja guhera muri uyu mwaka, kugira ngo bagire ubumenyi bwa ngombwa bwo gushobora gukoresha amato y’intambara agendera munsi y’inyanja.

Guhera mu mwaka wa 2027, Amerika n’Ubwongereza bizashyira umubare muto w’ayo mato akoreshwa n’ingufu za nikleyeri mu kigo cya Australia cy’ingabo zirwanira mu mazi (RAN) kiri i Perth, mu burengerazuba bwa Australia, mbere yuko Australia igura amato atatu nk’ayo muri Amerika yo mu cyiciro cya Virginia (Virginia-class submarines), aho hazaba ari mu myaka ibanza yo mu 2030. Australia izaba ifite n’amahitamo yo kuba yagura andi mato abiri nk’ayo.

Nyuma y’ibyo, gahunda ihari ni iyo gukora iforoma ndetse no kubaka amato mashya y’intambara agendera munsi y’inyanja akorewe igisirikare kirwanira mu mazi cy’Ubwongereza n’icya Australia, yitwa SSN-AUKUS.

Ubu bwato njya rugamba buzubakirwa mu Bwongereza no muri Australia hisunzwe iforoma (imbata) y’Ubwongereza, ariko bwubakwe hagendewe ku ikoranabuhanga ryo muri ibyo bihugu byose uko ari bitatu.

Aya mato y’inzibacyuho ndetse n’ayo mu gihe kizaza azatuma Australia igira amato y’intambara agendera munsi y’inyanja ashobora kugenda intera ndende cyane kandi yihuta cyane kurusha amato isanganywe, anafite ibisasu bya misile bishobora kurasa ku butaka no mu nyanja.

Perezida Biden yavuze ko ibyo bihugu byose uko ari bitatu byiyemeje gutuma ako karere gakomeza kugira ubwisanzure no kuba gafunguye. Yari akikijwe na Minisitiri w’intebe wa Australia Anthony Albanese na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak.

Biden yagize ati: "Mu gushyiraho ubu bufatanye bushya, turimo kongera kugaragaza ukuntu za demokarasi zishobora gutanga umutekano n’uburumbuke byacu bwite... atari kuri twebwe gusa ahubwo no ku isi yose".

Minisitiri w’intebe wa Australia Albanese yavuze ko iyi gahunda y’amato y’intambara agendera munsi y’inyanja izahanga imirimo mishya ibarirwa mu bihumbi ndetse ko iyi gahunda ari yo "shoramari rya mbere rinini rikozwe mu bushobozi bwa gisirikare bwa Australia mu mateka yabwo yose".

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Sunak yavuze ko mu mezi 18 ashize kuva aya masezerano yamurikwa, ingorane ku ituze ry’isi nta kindi zakoze kitari ukwiyongera.

Yagize ati: "Igitero cy’Uburusiya kinyuranyije n’amategeko kuri Ukraine, ubwiyemezi bukomeje kwiyongera bw’Ubushinwa, imyitwarire ihungabanya umutekano ya Iran na Koreya ya Ruguru - ibi byose biteje inkeke yuko habaho isi irangwa n’ibyago, akaduruvayo no gucikamo ibice".

Ubushinwa buvuga ko ’abangamiye amahoro n’ituze’

Aya masezerano yakomeje kunengwa n’Ubushinwa.

Mu cyumweru gishize, Mao Ning, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, yashimangiye aho Ubushinwa buhagaze, avuga ko aya masezerano ateje ibyago byuko ibihugu birushanwa mu kwigwizaho intwaro kandi ko "abangamiye amahoro n’ituze mu karere k’Aziya na Pasifika".

Yagize ati: "Dushishikarije Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika], Ubwongereza na Australia kureka imitekerereze yo mu ntambara y’ubutita ndetse n’umukino wo kunguka wenyine, bikubahiriza neza inshingano byemeye ku rwego mpuzamahanga no gukora ibiruseho mu gutanga umusanzu ku mahoro n’ituze by’akarere".

Akomoza ku mpungenge z’Ubushinwa ku kuba uburengerazuba (Amerika n’Uburayi) burimo kongerera imbaraga ibikorwa bya gisirikare byabwo mu karere k’inyanja y’Ubuhinde n’inyanja ya Pasifika, Jake Sullivan, umujyanama w’Amerika ku mutekano w’igihugu yashimangiye ko Amerika nta bushake ifite bwo gushyiraho umuryango mushya umeze nk’uw’ubwirinzi bwa gisirikare isanzwe ihuriyemo n’Uburayi wa OTAN (NATO).

Nubwo abategetsi b’ibi bihugu uko ari bitatu bashimangiye ko aya masezerano agamije kongerera imbaraga ubufatanye ibi bihugu bifitanye no gutanga umusanzu ku ituze ry’isi, yateje ikibazo muri politiki.

Mu 2021, Australia yasheshe amasezerano afite agaciro ka za miliyari z’amadolari yari ifitanye n’Ubufaransa, y’umushinga wo kuyubakira amato y’intambara agendera munsi y’inyanja, ahubwo ijya muri aya masezerano ihuriyemo n’Amerika n’Ubwongereza - bituma haba umwuka mubi mu mubano wayo n’Ubufaransa.

Ubushinwa ni bwo bukorana ubucuruzi bwinshi na Australia, none hari kwibazwa niba Australia ishobora kongerera imbaraga umubano wayo wa gisirikare n’Amerika, mu gihe inateza imbere umubano wayo ushingiye ku bucuruzi ifitanye n’Ubushinwa.

Mu gihe cy’imyaka 30 iri imbere, leta ya Australia ivuga ko amasezerano ya AUKUS azayitwara miliyari 368 z’amadolari ya Australia.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo